U Rwanda rugiye kwakira Inama Mpuzamahanga ku ruhare rw’amakoperative mu iterambere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Ukwakira 2019 saa 10:56
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwagiriwe icyizere cyo kwakira Inama Mpuzamahanga ku ruhare rw’amakoperative mu iterambere izahurirana n’Inteko Rusange y’Umuryango Mpuzamahanga w’Amakoperative (ICA) iteganyijwe kubera muri Kigali Convention Centre ku wa 14-17 Ukwakira 2019.

Iyi nama iri ku rwego rw’Isi yateguwe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na ICA izahuza abagize amakoperative ku Isi hose, abashakashatsi, abahagarariye ibihugu byabo, imiryango itegamiye kuri Leta n’indi mpuzamahanga y’iterambere.

Umukozi ushinzwe Kumenyekanisha ibikorwa muri Minisiteri y’ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Hakizimana Jean Claude, yavuze ko ari amahirwe akomeye mu gihugu kwakira inama ihuza abibumbiye mu makoperative ku Isi.

Yagize ati ‘‘Ni inama y’ingirakamaro cyane kuko abibumbiye mu makoperative ba hano iwacu bazagira umwanya wo kungurana ibitekerezo n’abazaba baturutse mu bindi bihugu. Ikindi kandi mu gihe iyo nama izaba iri kuba, hazaba hari n’imurika ry’ibikorwa bitandukanye.’’

Yakomeje avuga ko impuguke zitandukanye zizatanga ibiganiro muri iyi nama ku iterambere rirambye.

Ati ‘‘Ibi bizafasha abazitabira inama gusobanukirwa n’uruhare rw’amakoperative mu guhanga imirimo, guhangana n’ibibazo byugarije Isi n’ibijyanye n’iterambere rirambye ry’abayituye muri rusange.’’

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika bifite urwego rw’amakoperative ruri ku muvuduko udasanzwe, haba mu iterambere ryayo no mu ry’abanyamuryango.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Amakoperative, RCA, igaragaza ko mu Rwanda habarurwa amakoperative 9706 agizwe n’abanyamuryango basaga miliyoni eshanu. Afite umugabane shingiro ungana na miliyari 47 Frw.

Hakizimana yavuze ko ‘‘Aya makoperative afite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu, uyu mubare kandi uzakomeza kuzamuka umunsi ku wundi. Iyi ni imwe mu mpamvu umuryango mpuzamahanga wahisemo gukorera iyi nama mu Rwanda.’’

Mu Rwanda kandi hari amakoperative yo kuzigama no kugurizanya agera kuri 447, arimo 416 ya Umurenge Sacco. Yose hamwe afite abanyamuryango bakabakaba miliyoni eshatu, bafite ubwizigame bungana na miliyari 70 Frw.

Mu myaka itanu ishize aya makoperative yose yatanze inguzanyo ingana na miliyari 296 Frw. Ibi ariko siko byahoze kuko mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Rwanda hari amakoperative 129 afite abanyamuryango bari munsi y’ibihumbi 200.

Umukozi wa MINICOM ari nayo ihagarariye Leta y’u Rwanda mu gutegura iyi nama, yashishikarije abantu kuzayitabira no kwiyandikisha hakiri kare. Kwiyandikisha kwitabira iyi nama ni ukunyura ku rubuga rwa ICA Global Conference 2019.

-  Inkuru wasoma: Ibikorwa birivugira! Impinduka zidasanzwe mu rwego rw’amakoperative mu myaka 25

Koperative Agaseke yubatse ubushobozi bw'abagore bo mu Karere ka Gatsibo aho bahurije hamwe imbaraga mu gukora ibijyanye n'ubudozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza