U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga ya kawa nyuma y’imyaka 10

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 11 Gashyantare 2019 saa 02:21
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga ya kawa yaherukaga kuhabera mu myaka 10 ishize, iteganyijwe ku wa 13- 15 Gashyantare 2019, kuri Kigali Convention Centre.

Iyi nama ngarukamwaka yiswe ‘African Fine Coffees and Exhibition’ igiye kuba ku nshuro ya 17, itegurwa n’Ishyirahamwe Nyafurika rihuza Ibihugu bihinga Kawa (AFCA).

Rwaherukaga kuyakira mu 2009. Inama y’Ubutegetsi ya AFCA yabereye muri Ethiopia ku wa 13 Gashyantare 2017, ni yo yemeje ko iyi nama ifite insanganyamatsiko y’ ‘Ikawa yihariye mu mutima wa Afurika” izabera i Kigali.

Ibihugu biyakira bisimburana hagati ya 11 bigize AFCA birimo n’u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ethiopia, Kenya, Malawi, Afurika y’Epfo, Tanzania, Uganda, Zambia na Zimbabwe.

AFCA yashinzwe muri Nyakanga 2000 igizwe n’ibihugu bitandatu byo muri Afurika y’Uburasirazuba (EAC), yitwaga East African Fine Coffees Association (EAFCA). Mu 2014 nibwo yinjijwemo ibindi bihugu, iba AFCA.

Iyi nama itegerejwemo abahinzi b’ikawa, abayicuruza ku rwego mpuzamahanga, abayitunganya, abaguzi n’impuguke 2000.

Umuyobozi w’Ishami rya Kawa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibyoherezwa mu Mahanga (NAEB), Dr Gatarayiha Mutimura Célestin, yatangarije IGIHE ko iyi nama y’iminsi itatu izaganirirwamo iterambere ry’ubucuruzi bwa kawa.

Yagize ati “Mu bukerarugendo hari amadevize azinjira mu gihugu. Tuzanamenyekanisha kawa yacu, kuko tuzaba tugize amahirwe yo guhura n’abantu benshi.’’

Abarenga 100 ni bo bazamurika kawa, uko itunganywa, uko ipakirwa n’izindi nzira inyuzwamo mbere yo kugezwa ku isoko.

Dr Gatarayiha yavuze ko ari amahirwe ku bacuruzi ba kawa n’amakoperative yo mu Rwanda kugaragaza umwihariko bafite.

Ati “Ni amahirwe yo kubona abaguzi no kubereka ubwiza bwa kawa. Natwe tuzaboneraho kugaragaza izina rya kawa yacu izwi nka ‘Rwanda Coffee, a second sunrise’.’’

Aho u Rwanda ruhagaze ku musaruro wa kawa

Muri Afurika, Ethiopie niyo iyoboye ibindi bihugu mu kweza kawa nyinshi, ikurikirwa na Uganda, Tanzania, u Rwanda, u Burundi, RDC n’ibindi.

NAEB itangaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018, umusaruro wa kawa y’u Rwanda wazamutseho 19%, uva kuri toni 18,439 ugera kuri 21,959,880 zinjije $69,359,159.

Kugeza mu Ukuboza 2018, u Rwanda rwacuruje toni 24 500 za kawa, zavuyemo miliyoni $67. Kawa rusarura ingana na 97% yoherezwa hanze, 3% igasigara mu gihugu.

Mu 2019 rwizeye umusaruro wa toni 26 000, zizavamo miliyoni $70. Ibihugu rwoherezamo kawa ku isonga hari u Busuwisi (37%), Amerika (24%), u Bwongereza (10%), Singapore (9%), Uganda (8%), Belgium (5%), Australia (1%), u Buyapani (1%), Kenya (2%), Koreya y’Epfo (1%), Malta (1%) na Afurika y’Epfo (1%).

U Rwanda ruteyemo ibiti bya kawa bigera kuri miliyoni 90, bikurikiranwa n’abahinzi 355,771 ku buso bwa hegitari 35 000. Nibura buri muhinzi agenzura ibiti hagati ya 150-300 na 50-100.

NAEB yishimira ko mu myaka 20 ishize hiyongereye ingano y’itunganywa rya kawa ya mbere ‘specialty coffee’ n’inganda inyuzwamo zavuye kuri 189 mu 2009, zigera kuri 301.

Umuyobozi w'Ishami rya Kawa mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ibyoherezwa mu Mahanga (NAEB), Dr Gatarayiha Mutimura Célestin, yavuze ko u Rwanda rwizeye kungukira mu nama ya kawa rugiye kwakira
U Rwanda rwizeye gusarura kawa ingana na toni 24 500 mu 2019
Abahinzi b'ikawa bizeye kungukira muri iyi nama igiye guteranira mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza