U Rwanda rugiye kwakira umuhango wo gushimira indashyikirwa mu kurwanya ruswa ku Isi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 29 Ukwakira 2019 saa 02:52
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rugiye kwakira umuhango wo gutanga ku nshuro ya kane ibihembo bihabwa abantu babaye indashyikirwa ku Isi mu kurwanya ruswa no kwimakaza ugukorera mu mucyo.

Ibi bihembo bya ACE Awards [International Anti-Corruption Excellence Awards] bitangwa na Qatar ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ibyaha (UNODC).

Muri uyu mwaka bizatangirwa i Kigali ku wa 9 Ukuboza 2019, ubwo Isi yose izaba yizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya Ruswa.

Ibinyujije kuri Twitter, Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko “U Rwanda rwishimiye kwakira abashyitsi bose bazitabira umuhango wo gutanga ibi bihembo bigamije gushimira impirimbanyi mu kurwanya ruswa no gukomeza guteza imbere ubunyangamugayo no kubazwa inshingano.”

Ibihembo bya ACE Awards bitangwa mu byiciro bine birimo igihembo gihabwa uwageze ku bikorwa by’indashyikirwa, abahanze udushya, abarimu n’abashakashatsi n’icyiciro cy’urubyiruko.

Umwaka ushize umuhango wo gutanga ibi bihembo wabereye mu gihugu cya Malaysia mu muhango wari witabiriwe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Igikomangoma Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane ku Isi, [Transparency International] mu 2017, bwagaragaje ko u Rwanda ruri ku mwanya wa 48 ku Isi mu kurwanya ruswa n’amanota 55% , rukaba urwa gatatu muri Afurika, mu Karere k’Ibiyaga Bigari n’Afurika y’Iburasirazuba rukaza ku mwanya wa mbere mu kurwanya ruswa.

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu guhashya ruswa binyuze mu gushishikariza buri muturage, inzego za Leta n’iz’abikorera na Sosiyete Sivile guhuza imbaraga mu guhashya iki icyorezo kigira ingaruka mbi ku mibereho myiza y’abaturage, imiyoborere no ku buzima bw’igihugu muri rusange.

Muri Gicurasi uyu mwaka, ubwo Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda, Anastase Murekezi, yari mu nama ya cyenda ihuza abahagarariye inzego zo kurwanya ruswa mu bihugu bihurira mu Muryango w’Ibikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth), yavuze ko u Rwanda rwakumiriye ruswa mu gutanga amasoko ya leta.

Murekezi yavuze ko gukoresha ikoranabuhanga mu itangwa ry’amasoko ya leta byatanze umusaruro mu rugamba rwo kurwanya ruswa mu nzego zose z’igihugu.

Kuri ubu amasoko ya leta mu Rwanda atangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, iyo hari impamvu zigaragara zituma urwego rwa leta rutanga isoko rudakoresheje ikoranabuhanga, rubisabira uburenganzira, bugasuzumwa na RPPA. Abahawe isoko hadakoreshejwe ikoranabuhanga ntibishyurwa.

Iri koranabuhanga rya (E-Procurement) mu mitangire y’amasoko ya Leta ryafashije inzego gukorana mu mucyo, bigabanya amakosa, bikihuta kandi bikagabanya impapuro n’ingendo kandi ryatangiye gukoreshwa mu nzego zose za Leta guhera muri Nyakanga 2017.

Icyo gihe Murekezi yavuze ko “Mu myaka ibiri ishize dutangije uburyo bwo gutanga amasoko ya Leta no kwishyura hifashishijwe ubu buryo bw’ikoranabuhanga, ibigo 164 byo mu Rwanda ubu birimo gukoresha ubu buryo hagamijwe kurwanya ruswa mu gihugu.”

Kugeza ubu Urwego rw’Umuvunyi rufite ububasha bwo gukurikirana no gukumira ibibazo by’akarengane no kurwanya ruswa ndetse rufite inshingano yo guteza imbere ubunyangamugayo.

Ibi bihembo bya ACE Awards [International Anti-Corruption Excellence Awards] bizabera i Kigali tariki 9 Ukuboza 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .