U Rwanda ruritegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibishanga hitabwa ku kubibungabunga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Mutarama 2019 saa 08:18
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyasabye Abanyarwanda gukoresha neza ibishanga mu gihe hitegurwa umunsi mpuzamahanga wabihariwe mu 2019.

U Rwanda ruritegura kwifatanya n’Isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibishanga ku wa 31 Mutarama 2019 mu birori bizabera muri Kigali Serena Hotel; usanzwe wizihizwa ku wa 2 Gashyantare buri mwaka.

Uyu munsi wizihizwa hagamijwe gukora ubukangurambaga bwo kumenyesha rubanda agaciro n’inyungu ziri mu gukoresha no gufata neza ibishanga.

Imyiteguro yawo yahuriranye n’ibikorwa bitandukanye mu cyumweru cyahariwe kubungabunga ibishanga mu Rwanda cyatangiye ku wa 26 Mutarama kugeza ku wa 31 Mutarama 2019.

Kuva ku wa 28 Mutarama 2019, inzego za Leta zatangiye igenzura ku bafite ibikorwa bitemewe n’ amategeko mu bishanga biri mu turere tugize Umujyi wa Kigali.

Iri genzura ryatangiriye mu Karere ka Gasabo, ryakomereje muri Kicukiro. Ubuyobozi bwatanze ukwezi kumwe ko kuba abafite ibikorwa bazaba babyimuye.

Mu mwaka ushize, abafite ibikorwa mu bishanga bari bahawe tariki ya 27 Mutarama 2019 ngo babe babyimuye.

Ibishanga byo mu mujyi bibarizwaho ibikorwa bitemewe birenga 2,000 byiganjemo 1,600 by’ubwubatsi.

Ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibishanga biri gutegurwa binyuze mu bukangurambaga n’ibiganiro bitangwa mu mashuri ku kubibungabunga, kwirinda isuri ibiza n’ibindi bibibangamira.

Umunsi mpuzamahanga w’ibishanga mu 2019 ufite insanganyamatsiko igira iti “Ibishanga n’imihindagurikire y’ibihe.’’

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Eng. Coletha Ruhamya, yavuze ko ibishanga bibungabunzwe neza bifasha guhangana n’ibiza n’imihindagurikire y’ibihe.

Yagize ati “Ndahamagarira buri wese gutanga umusanzu we no kugira uruhare mu kurinda ibishanga byacu ku nyungu rusange. Kwizihiza umunsi wahariwe ibishanga ni amahirwe ku Rwanda yo kubakira ku byagezweho mu kubungabunga ibidukikije binyuze mu gukoresha neza ibihari no gusazura ibindi.’’

Mu Rwanda habarizwa ibishanga 935, bigize ubuso bungana 10.6% ku butaka bw’igihugu. Bifite uruhare rukomeye mu buhinzi butunze Abanyarwanda barenga 70%.

Kuva mu 1900, ibishanga birenga 64% byarasibamye mu gihe 50% y’ibiri mu Mujyi wa Kigali byazamuweho ibikorwa bitandukanye.

U Rwanda ruzizihiza umunsi mpuzamahanga w'ibishanga rusaba abafitemo ibikorwa kubikuramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza