00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwiteguye kuganira n’u Burundi kuri FDLR nyuma y’ibibazo burimo

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 22 November 2015 saa 09:12
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yavuze ko mu gihe cyose u Burundi buzaba buvuye mu bibazo bya politiki bibwugarije muri iyi minsi, u Rwanda rwiteguye kuganira nabwo ku kibazo cya FDLR bivugwa ko yambutse umupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikerekeza muri icyo gihugu.

Minisitiri Mushikiwabo yabivuze kuwa Kane w’iki cyumweru, nyuma y’itangazo rya Leta y’ u Burundi rivuga ko “Nta FDLR yigeze iba ku butaka bw’ u Burundi kandi ntizigera ihaba.”

FDLR yatangiye ibikorwa byayo ahagana mu mwaka wa 2000, ishinjwa kuba igizwe n’abarwanyi barimo benshi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rukayishinja gukomeza gusigasira ingengabitekerezo ya Jenoside.
U Burundi butangaza ko budakeneye kwifatanya n’inyeshyamba igihe cyose igihugu kigifite “ubushobozi buhagije bwo kwirinda umwanzi uwo ariwe wese.”

Mu kiganiro yagiranye na The EastAfrican, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yavuze ko u Burundi ubu buri mu bibazo, bityo ngo ntibahugira mu byo gushinjanya.

Ati “Nk’ uko nigeze kubivuga, dushaka kuganira nabo umunsi igihugu cyasubiye ku murongo. Twagaragaje icyo kibazo na mbere y’uko ibiri mu Burundi bitangira. Nibamara gushyira ibibazo byabo ku murongo, tuzabegera n’icyo tukiganireho (FDLR).”

Yakomeje agira ati “Ntabwo dushaka kubongerera umuzigo. Tuzagira umwanya wo kuganira ibyo bibazo.”

Mu kiganiro aheruka kugirana n’ikinyamakuru cyo mu Budage, Die Tageszeitung, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko ubwo ibibazo mu Burundi byatangiraga, abarwanyi ba FDLR bambutse umupaka bava muri Kivu y’Amajyepfo bakerekeza mu Burundi.

U Burundi bwo buvuga ko u Rwanda nta bimenyetso bifatika bwagaragaje bihamya ko abo barwanyi bari ku butaka bwabwo, kandi ko na Raporo y’ impuguke z’Inama mpuzamahanga y’ ibihugu by’ akarere k’ibiyaga bigari, ICGLR, yashyizwe ahagaragara kuwa 6 Kamena 2015 yerekanye ko abo barwanyi nta bari mu Burundi.

U Burundi ahubwo bushinja u Rwanda kugira uruhare mu guteza umutekano mucye muri icyo gihugu, ndetse ko hari Abanyarwanda bagira uruhare mu mirwano i Burundi bitwaje indangamuntu mpimbano z’icyo gihugu, ndetse ngo ibyo bimenyetso u Burundi bwabishyikirije Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano.

Minisitiri Mushikiwabo kandi aheruka gutangaza ko FDLR itakiri ikibazo ku Rwanda mu buryo bwa gisirikare, ariko ngo iteye impungenge kuko ikomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu bihugu by’abaturanyi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .