U Rwanda rwohereje abapolisi 240 muri Sudani y’Epfo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Ukuboza 2019 saa 11:03
Yasuwe :
0 0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 240, berekeje muri Sudani y’Epfo, bakaba basimbuye bagenzi babo mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu.

Iri tsinda rizamara umwaka mu butumwa, ryagiye na RwandAir, irimo 30% by’abagore ni ukuvuga 72. Risimbuye abandi 240 bari bamaze umwaka muri Sudani y’Epfo.

Iri tsinda riyobowe na SSP Fabien Musinguzi, rishinzwe gucungira umutekano abaturage, abakozi b’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’ab’imiryango mpuzamahanga ikorera muri icyo gihugu.

CP Bruce Munyambo wari uhagarariye ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu, yavuze ko iri tsinda ryatojwe neza kandi ryiteguye gushyira mu bikorwa ubutumwa rifite muri Sudani y’Epfo imaze amezi atandatu yarugarijwe n’imvururu za politiki.

CP Munyambo yavuze ko iri tsinda ari irya gatanu risimbujwe kandi Umuryango w’Abibumbye ushima cyane umusanzu w’u Rwanda mu kugarura amahoro.

Mbere y’uko bagenda bahawe impanuro n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’ u Rwanda, IGP Dan Munyuza abibutsa ko bagomba gukora akazi kinyamwuga, bakarangwa n’ikinyabupfura, gukorera hamwe no kubaha abayobozi babo nk’uko bisanzwe ari indangaciro ya Polisi y’u Rwanda.

Aba bapolisi bazaba bafite icyicaro i Malakal mu ntara ya Upper Nile. Iri tsinda risimburanye n’irindi rirangije ubutumwa bwaryo ryari riyobowe na ACP Paul Gatambira biteganyijwe ko rigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege ku isaha ya saa sita z’amanya.

U Rwanda rufite abapolisi barenga 1000 mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, Sudani, Centrafrique, Haiti na Abeyi. Ruza ku mwanya wa kabiri mu bihugu bifite abapolisi benshi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.

Abapolisi bagiye muri Sudan y’Epfo barimo abagore 72
Aba bapolisi basimbuye bagenzi babo bagera i Kigali kuri uyu wa Mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .