Ubuhamya bw’abagore bafashwe ku ngufu muri Jenoside n’uko abo babyaye bamenye ukuri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Mata 2020 saa 01:49
Yasuwe :
0 0

Mu ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo ko abari imiryango ubu basigaye ari imfubyi, abapfakazi n’incike, ndetse abenshi basigaranye agahinda gakabije basigiwe n’amateka aremereye banyuzemo mu 1994.

Ako gahinda biragoye kugashira, bikaba umwihariko iyo bigeze ku mugore cyangwa umukobwa wafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi agaterwa inda, cyangwa akanduzwa indwara zikomeye zirimo na virusi itera Sida.

Gusa mu buryo bakomeza gufashwa, bakomeje gutera intambwe bubaka ubuzima, ari nako bagendana n’igihugu mu cyerekezo kiganamo.

Ibyo bishimangirwa mu buhamya bwakusanyijwe n’Umunyamakuru wo muri Afurika y’Epfo, Jonathan Torgovnik, ubwo yagarukaga mu Rwanda mu mwaka wa 2018, agarutse kureba intambwe yari imaze guterwa, ahereye ku byo yabonye mu myaka 12 yari ishize avuye mu Rwanda, mu 2006.

Ni ubuhamya yanyujije mu kinyamakuru The New York Times, agamije kugaruka ku buryo gufata abagore ku ngufu byakoreshejwe nk’intwaro y’intambara, n’ingaruka byasize inyuma zirimo ihungabana kandi ryambukiranya ibisekuru.

Uyu munyamakuru yasuye imiryango irimo abana bavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu, abikora mu gihe bari bamaze kubohoka, abari abana bamaze kuvamo abasore n’inkumi, bemera gutanga ubuhamya bw’uko bisanze mu muryango n’uko bakomeje kwiyubaka.

Mu buhamya bwe, uwitwa Faustin yagize ati “Ubwo mama yambwiraga uburyo yafashwe ku ngufu, numvise bimeze nk’aho hari ikintu kirimo kunsonga mu mutima.”

Ni igihe nyina Bernadette yari amaze kumubwira inkuru y’uburyo yabohewe ku giti agafatwa ku ngufu inshuro nyinshi, ari nabwo yatwaye inda, ikazavamo umuhungu.

Faustin ari kumwe na nyina mu mwaka wa 2018

Yakomeje ati “Numvise uburibwe muri njye nkimenya ko navutse kubera ko mama yafashwe ku ngufu, ndetse ko data yafataga abagore ku ngufu akaba n’umwicanyi.”

Kimwe n’abandi babyeyi bamaze gutera intambwe bagatanga ubuhamya bw’ibyababayeho, Bernadette yemeye gutanga ubuhamya bwe mu rukiko, anashinja uwamuhohoteye.

Yagize ati “Umunsi umwe yaje mu rugo, apfukama imbere yanjye ansaba imbabazi. Natekereje ku bagore benshi bahohotewe, nyuma yo gufatwa ku ngufu bakicwa. Ariko yamfashe ku ngufu ntiyanyica, nsanga nkwiye kumubabarira.”

Gusa avuga ko umuhungu we yakomeje guhura n’ihungabana, agashavuzwa n’ababonaga umuhungu we “nk’umwana w’abicanyi.”

Faustin mu 2007 yari ingimbi
Faustin mu 2018

Uwitwa Thomas we yagize ati “Nahoraga numva mfite ipfunwe ryo kuba data yarishe abantu. Twese tuba twifuza kugaragara nk’abantu beza, ku buryo kugaragazwa nk’umuhungu w’umuntu mubi byakundaga kumbabaza cyane, ariko naje kwiyemeza kumufata nk’umuntu utarigeze abaho, nk’aho atigeze aba data.”

Thomas ari kumwe na Josette mu mwaka wa 2006
Thomas mu 2018 yari amaze kuba umusore, aha yari kumwe na Josette

Justine we yagize ati “Umunsi umwe nahamagaye umukobwa wanjye mu cyumba, ndamubwira nti: urabizi ko muri Jenoside abantu benshi bishwe, abagore benshi bagafatwa ku ngufu, ndetse wumvishe ko hari abana benshi bavutse nk’ingaruka za jenoside.”

“Nashakaga kukubwira ko ko muri Jenoside nafashwe ku ngufu bityo nza kukubyara, nkaba ntazi So kubera ko hari abagabo benshi bamfashe ku ngufu.’ Maze kubimubwira yaracecetse, ntabwo nashakaga gukomeza kubera ko yari yaguye mu kantu kubera ibyo nari maze kumubwira. Imibanire yanjye n’umwana wanjye yagiye irushaho kuba myiza maze kubimubwira. Mbere ntabwo numvaga mukunze cyane, ariko maze kumubwira uburyo yavutsemo, numvise ndushijeho kumukunda.”

Umwana we Alice we yagize ati “Ibyabaye ni uko data yari umwe mu bicanyi ku buryo yakoze ibibi byinshi kurusha inyamaswa. Ntabwo mba nifuza kumuvuga, ntabwo ntekereza ko yari ikiremwamuntu gisanzwe….Ingaruka bingiraho ni uko numva papa yaragize uruhare mu mahano akomeye yabaye mu Rwanda, ku buryo numva ntorohewe no kumva ko ari we wambyaye.”

“Ubuzima bwanjye bwateye intambwe kandi bugenda burushaho kuba bwiza. Narangije amashuri yisumbuye ntangira kaminuza, ubu ndi umukobwa umeze neza. Nakundaga guhora mbabaye ariko ubu numva narabohotse.”

Justine ari kumwe n'umwana we Alice mu 2006
Ifoto yo mu mwaka wa 2018 igaragaza Justine ari kumwe na Alice wamaze kuba inkumi

Uwitwa Robert yagize ati “Mama yarampamagaye ngo musange mu nzu, maze twicara hasi atangira kumbwira ukuntu navutse ku mwicanyi kandi ko umuntu wamufashe ku ngufu yari Umuhutu, ko atagize uruhare mu kugira ngo mvuke kuri uyu mugabo, ko yabihatiwe, ko uwo mugabo atari umuntu mwiza, yishe abantu benshi, ariko mama yankundiraga uwo ndiwe, nk’umwana we.”

“Nararize amaze kubimbwira numva ndahungabanye. Numvise nanze uwo mugabo wari data. Ntabwo ntekereza ko nshobora kuzamubabarira. Imwe mu ngaruka byangizeho maze kumenya ko navutse kubera gufata mama ku ngufu muri Jenoside, zijyanye n’imitekerereze. Numvaga naravutse ntakenewe. Indi ngaruka ni uko nta muryango ngira. Ngira mama gusa.”

“Kuba mama yarambwiye ko navutse kuko bamufashe ku ngufu, byatumye ndushaho kumukunda. Namenye neza ko ibyo yanyuzemo bitari amakosa ye.”

Nyina Valerie nawe abigarukaho mu buhamya bwe. Ati “Nabwiye umuhungu wanjye, ko ndi nyina, ndi byose kuri we kandi ko niyemeje kubana na we igihe cyose nkibishoboye. Maze kubimubwira yarababaye cyane. Nyuma arambaza ati ‘ese koko abantu bafashe imihoro batema abandi barabica, bafata abagore ku ngufu? Ntabwo nshobora kumva ko byabayeho.’ Namubwiye ko ariko byagenze, ko Abahutu bishe Abatutsi.”

Valerie mu 2006 yari kumwe na Robert ari umuhungu muto
Valerie ari kumwe na Robert mu 2018

Stella we yagize “Ubutumwa bwanjye uyu munsi ni uko ntifuza ko Jenoside yazongera kubaho ukundi, kuko ari cyo kintu kibi gikomeye gishobora kuba ku muntu, kubura umuryango wawe wose, kandi ingaruka zabyo zirakomeza zikagera no ku bindi bisekuru …”

“Gufata abagore ku ngufu byari intwaro ikomeye muri Jenoside, kubera ko abantu barishwe, ariko twe bafashwe ku ngufu dukomeza guhangana n’ingaruka zabyo tukanazisigira abadukomokaho.”

Claude na we avuga ko yaruhuwe cyane no kumenya amateka y’ibyabaye kuri nyina, ko yamubyaye afashwe ku ngufu.

Ati “Ubwo yabimbwiraga, numvise nguwe nabi, ariko nza guterwa imbaraga no kubona ko uwo nzaba we atazagenwa n’uburyo navutsemo. Nk’umuntu wavutse kuko mama afashwe ku ngufu, nifuza kubaka ahazaza heza nkaba umuntu wubahiriza inshingano ze mu buzima bwanjye, ku buryo ntagomba kugaragara nk’umuntu wavutse kubera ko nyina yafashwe ku ngufu.”

“Ingaruka uburyo navutsemo bigira ku buzima bwanjye ni ukubaho wumva ufite ipfunwe n’ihungabana. Bintera ipfunwe kuba data yaragize uruhare mu kwica abantu no gufata mama ku ngufu, ariko njya nifuza nti ‘iyo ngira amahirwe bari kumubaza icyamuteye gukora ibi byose’. Yapfuye ntaragira amahirwe yo guhura na we.”

Stella na Claude mu mwaka wa 2018

Elisabeth we yagize ati “Nakuze umugabo wa mama amfata mu buryo butandukanye n’uko afata abandi bana, yanga kunyishyurira amafaranga y’ishuri, nkafatwa nk’umukozi wo mu rugo, nkakora akazi kose mu gihe abana bavuka kuri uwo mugabo bo bari ku ishuri.”

“Umugabo wa mama yampanaga nk’ushaka kunyica. Yakundaga kumbwira ngo ndi umwana udafite ikintu amaze. Iyo bambwiraga amagambo nk’ayo naragendaga nkicara ahantu. Nkandika ibintu bibi byose biba mu buzima bwanjye, nkandika indirimbo, ariko indirimbo z’amaganya. Nakundaga kuba ndi njyenyine, niherereye, nkandika mu gitabo cyanjye.”

Nyina Clare avuga ko amaze kubwira umukobwa we ko yamubyaye amaze gufatwa ku ngufu n’Interahamwe, byahinduye byinshi mu buzima bwe.

Ati “Umukobwa wanjye yabaye nk’uhungabana mu minota mike, aza guceceka umwanya munini, aza guhaguruka arampobera, aravuga ati ‘ndakubabariye kuba utarabimbwiye mbere hose’, nanjye ndamuhobera twembi turarira.”

“Yakomeje kumbwira ngo ‘ndakubabariye, ndakubabariye’. Byabaye nko kubohoka kubera ko kutamubwira ukuri byari bimaze igihe bindemereye, ubu uwo muzigo narawuruhutse.”

Clare na Elisabeth mu mwaka wa 2007
Clare na Elisabeth mu mwaka wa 2018

Amafoto: Jonathan Torgovnik


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .