Uko Mukandayisenga yafashijwe na BDF kwagura umushinga yatangije 5000 Frw

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 19 Mutarama 2020 saa 08:13
Yasuwe :
0 0

Mukandayisenga Francine wo mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru avuga ko yatangiye umushinga wo kwambika abageni ahereye ku mafaranga ibihumbi bitanu, nyuma yaho Ikigega cy’Ingwate, BDF, kiza kumutera inkunga yagura ibikorwa bye.

Uwo mugore w’imyaka 37 y’amavuko gukodesha imyenda y’abageni abikorera mu isoko rya Rugarika riri mu Murenge wa Rusenge mu Karere ka Nyaruguru. Ni umushinga amaze imyaka umunani akora.

Mu mwaka wa 2012 ni bwo yatangije uwo mushinga ahereye ku mafaranga ibihumbi bitanu kuko yabonaga mu gace atuye nta muntu uhari wambika abageni.

Ibyo ngo byatumye afata umwanzuro wo kubitangira ariko akomwa mu nkokora no kubura amafaranga y’igishoro.

Ati “Nabonaga nta kintu mfite kinteza imbere ndatekereza ngo reka nshake icyo nkora gitandukanye n’ibyo abandi bakora muri kano gace. Natangije amafaranga ibihumbi bitanu ngura akantu abageni bambara mu mutwe kitwa ‘Couronne’ bigenda bikura.”

“Inoti ya bitanu ni yo natangije ngura aga ‘couronne’ kamwe bakajya bagakenera bagiye gusezerana mu rukiko, biza gukura bakajya bakenera ko mbaha n’amakanzu hamwe n’agatimba bambara mu mutwe.”

Nyuma yaho yumvikanye n’umugabo we ko bashaka amafaranga yo kugura ikanzu y’abageni, bayigura ibihumbi 75 Frw.

Mu rwego rwo gukomeza kwiteza imbere, amafaranga yakodeshagamo yayaguzemo imifuka ibiri y’amasaka ku mwero wayo ku mafaranga ibihumbi 30 nyuma aza kuyasubiza akuramo ibihumbi 140 Frw.

Yakomeje gushaka uko yagura ibikorwa bye kuko abakeneraga ko abambika bari bamaze kuba benshi ahitamo kugana Ikigega cy’Ingwate BDF (Business Development Fund) kimutera inkunga.

Ati “BDF twahuye mu 2013; nize umwuga wo guhindura amabara y’imyenda no gukora ibijyanye na ‘gateau’ zo mu bukwe ndetse no kudoda imyenda. BDF yanteye inkunga mu bijyanye n’imyenda, bantera inkunga y’amafaranga ibihumbi 500 Frw.”

Uwo mwuga yawize mu gihe kigera ku mezi atatu ahita atangira kuwushyira mu bikorwa.

Muri ayo mafaranga ibihumbi 500 bamuhaye, bumvikanye ko 50% ari inkunga naho andi azayishyura.

Ati “Naraje nguramo imashini zimfasha gukora ya myenda kandi narangije kwishyura neza ibikorwa biraguka, mbasha no kongera imyenda y’abageni.”

Kuri ubu afite imashini eshatu zidoda imyenda harimo abyiri akoresha n’indi akodesha bakamwishyura buri kwezi.

Nyuma yaho yongeye gusaba indi nguzanyo y’amafaranga Miliyoni ebyiri mu Murenge Sacco, BDF imutangira ingwate. Amasezerano avuga ko agomba kuzishyura mu myaka ibiri kandi amaze kwishyura arenga Miliyoni imwe mu gihe cy’umwaka.

Mukandayisenga avuga ko umushinga we ugenda utera imbere kuko abakiriya abafite kandi abaha serivise nziza.

Agira inama abagore yo kureka kwitinya bagashaka icyo bakora kuko ibyo gukora bihari.

Ati “Ikibazo ntabwo ari igishoro kinini ahubwo icyangombwa ni ibitekerezo bizima no gutinyuka. Abagore nabagira inama yo kuva mu gikari bagashaka icyo bakora kibateza imbere kuko barashoboye.”

Afite intego yo gukomeza kwagura ibikorwa bye agashinga amashami ahandi mu Karere ka Nyaruguru.

Mu Karere ka Nyaruguru, BDF ifasha abantu mu byiciro bitatu harimo abafashwa kubona inguzanyo bagatangirwa ingwate bakazishyura; urubyiruko ruhabwa ibikoresho nk’inkunga yo gutangiza imishinga nyuma yo kwiga imyuga; hari n’abahabwa inguzanyo inkunga mu mishinga ishingiye ku buhinzi.

Umukozi wa BDF mu Karere ka Nyaruguru, Bagaza Henry, avuga ko mu mwaka wa 2019 abafashijwe muri ibyo byiciro bose ari abantu 180.

Ikigega BDF cyashinzwe mu 2011 na Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere, BRD.

By’umwihariko BDF iha amahirwe abagore n’urubyiruko kurusha abandi, kuko ni bo bahabwa ubufasha bwo kubemerera kubishingira nk’ingwate ku kigero cya 75%, mu gihe abagabo bo bemererwa kwishingirwa ku kigero cya 50%.

Afite intego yo gukomeza kwagura ibikorwa bye agashinga amashami ahandi mu Karere ka Nyaruguru
BDF yamufashije kubona imashini yifashisha mu kudoda imyenda
Mukandayisenga yagiriye abagore inama yo kureka kwitinya bagashaka icyo bakora kuko ibyo gukora bihari
Gukodesha imyenda y’abageni abikorera mu isoko rya Rugarika riri mu Murenge wa Rusenge
Mu mwaka wa 2012 ni bwo yatangije uwo mushinga, kuri ubu umaze kwaguka
Umushinga we ni uwo kwambika abageni no kubaha bimwe mu byo bifashisha mu bukwe
Mukandayisenga yemeza ko umushinga yatangiye umaze kumuteza imbere

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza