00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yabwiye abayobozi ko umwiherero atari umwanya wo gusabana

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 12 March 2016 saa 10:37
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yasabye ko mu gihe abayobozi bahuririye mu mwiherero, ari umwanya wo kwicarana n’abandi bashobora gutanga umusanzu mu nzego bahagarariye, kugira ngo haboneke umuti w’ibibazo bigarukwaho buri gihe ariko ntibikemurwe.

Ubwo yatangizaga umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu kuri uyu wa Gatandu, Umukuru w’Igihugu yavuze ko uyu mwiherero ubaye ku nshuro ya 13, udakwiriye kuba nk’umugenzo.

Perezida Kagame yavuze ko bidashoboka kwihanganira kubana n’ibintu bitameze neza kandi hari ubushobozi bwo kubikemura.

Umukuru w’igihugu yavuze ko ari uburangare kandi ari umuco mubi bityo umwiherero ukwiye kuba umwanya wo gutekereza ku mpinduka, aho kuba uw’ubusabane.

Yagize ati“Tugomba gukora impinduka tukagira urwego tuvaho n’urwo twerekezaho, ntabwo twaba tumaze imyaka 13 dukora umwiherero wo gupima ibyo nidusanga ku nzego zimwe nta terambere rihari, tworoseho dukomeze.”

Perezida Kagame yavuze ko umwiherero ugomba kuba umwanya wo kubaka no kugera ku ntego igihugu cyiyemeje.

Yagize ati "Umwiherero wari ukwiye kudufasha gukora ibyo tutakoraga, kuba umwanya wo kuvugana iby’akazi, gukosora ibyo tutakoze neza, tukagaragaza umusemburo wo kongeramo kugira ngo habeho impinduka.”

Perezida Paul Kagame yasabye ko mu gihe abayobozi bahuririye mu mwiherero, ari umwanya wo kwicarana n’abandi bashobora gutanga umusanzu mu nzego bahagarariye, kugira ngo haboneke umuti w’ibibazo bigarukwaho buri gihe ariko ntibikemurwe.

Yagize ati “Umwiherero ntabwo bikwiye kuba umugenzo gusa, abaduhagarariye mu bindi bihugu bakagenda urugendo rureshya uko rureshya cyangwa ibyo bakoresheje muri izo ngendo, hanyuma natwe twese imirimo yindi tukayigiza iruhande tukaza hano, bigasa naho ari ukubahiriza umugenzo gusa. Ntabwo ariko bikwiye. Ntabwo ibyo kubahiriza umugenzo dukwiriye kuba tyubitangaho icyo kiguzi cyose.”

Perezida Kagame yavuze ko usanga buri gihe hadakwiye guhora haganirwa ku bintu ntibikemurwe, ugasanga hari abahora bafite impamvu zo kwisegura aho gukemura ibibazo.

Yavuze ko hari ibyemezo biba byarafashwe mu myaka icumi ishize, ariko wazabaza ugasanga nta n’umuntu wibuka ibyavuzwe byagombaga gukorwa.

Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye umwiherero w'abayobozi bakuru
Abayobozi barimo na ba meya bitabiriye umwiherero
Madamu Jeannette Kagame mu bitabiriye umwiherero w'abayobozi bakuru mu gihugu
Minisitiri w'Intebe, Anastase Murekezi, ageza ijambo ku bitabiriye umwiherero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .