Umubare w’imisambi ukomeje kwiyongera mu Rwanda

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 28 Kanama 2019 saa 01:10
Yasuwe :
0 0

Imibare y’ibanze y’Ikigo kirengera inyamaswa zo mu gasozi (RWCA), igaragaza ko umubare w’imisambi mu Rwanda urimo kwiyongera nyuma yo guhangana n’icuruzwa ryayo ritemewe n’amategeko.

Nubwo RWCA itaratangaza umubare wa nyuma wavuye mu ibarura ry’imisambi ibarizwa mu Rwanda kugeza ubu, imibare y’ibanze igaragaza ko mu Rwanda habarizwa imisambi 748.

Umuyobozi wa RWCA, Olivier Nsengimana yatangarije The New Times ko iri barura ryamaze iminsi itatu, aho bifashishije kajugujugu mu kumenya imisambi iri mu kirere cya Pariki y’Akagera n’igishanga cya Rugezi, banazenguruka n’utundi duce tw’igihugu.

Yagize ati “Ibarura ryakozwe mu minsi itatu, rikaba ryari rigizwe n’iryo twakoreye mu kirere. Twifashishije kajugujugu tuzenguruka Pariki y’Akagera n’igishanga cya Rugezi, tunakora ibarura ku butaka aho twazengurutse utundi duce tw’igihugu.”

Nsengimana yakomeje avuga ko imibare ya nyuma y’iri barura itarashyirwa ahagaragara kuko ikiri gukorerwa ubugororangingo.

Ugereranyije n’imyaka ibiri ishize, umubare w’imisambi wariyongereye cyane dore ko mu 2017 habarwaga igera kuri 459 naho mu 2018 habarwaga 487.

Mu gishanga cya Rugezi giherereye mu ntara y’Amajyarugu no ku mbibi z’imipaka u Rwanda ruhana n’ibindi bihugu, ni hamwe mu hagaragaye ko umubare w’imisambi wiyongereye cyane.

Nsengimana avuga ko imisambi ikunda kuba ahantu hatose nko mu bishanga kuko ari naho ivana ibyo kurya, bityo hagomba kubungwabugwa.

Iri zamuka bivugwa ko rishingiye ku micungire myiza y’iyi misambi n’igabanuka ry’ibikorwa byabangamiraga imyororokere yayo nko gukata ibyatsi no gushora inka.

Imisambi ikomeje kwiyongera mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza