00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuntu ntiyakwihandagaza ngo avuge ko dufite ireme ry’uburezi ku gipimo cyiza - Dr Musafiri

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 5 August 2016 saa 11:11
Yasuwe :

Ibibazo by’ireme ry’uburezi byagarutse kenshi mu ngeri z’abantu banyuranye bafite aho bahurira n’uru rwego, abakoresha n’abandi bavuga ko abanyeshuri basigaye barangiza nta bushobozi bazana ku isoko ry’umurimo, binatuma ubushomeri bukomeza kwiyongera mu rubyiruko.

Impungenge nk’izi zumvikanye mu majwi y’intumwa za rubanda mu biganiro binyuranye ku burezi, aho bamwe muri bo bagaragaza ko ibyigishwa biramutse bikozwe ku rugero rwiza, n’ababyigisha bakaba babifitemo ubumenyi; imirimo myinshi ikenera abanyamahanga yajya ikorwa n’Abanyarwanda.

Mu kiganiro nyunguranabitekerezo Abadepite bagiranye na Minisiteri zishinzwe gushakira hamwe umuti w’ubushomeri mu rubyiruko kuri uyu wa 3 Kanama, umwe mu Badepite yagize ati “Njye mfite ikibazo kijyanye n’ireme ry’uburezi. Hari imirimo myinshi dukeneramo abanyamahanga baza gukorera hano, iyo turebye mu mahoteli, abakora inkweto,… ibyo byose ni akazi. Kuki rero ako kazi kadatangwa? Ni ireme ry’uburezi.”

Akomeza ati “Ayo mashuri y’imyuga dufite, afite irihe reme? Abarimu babigisha bafite bushobozi ki? Akazi karahari hirya no hino ahubwo ireme ry’uburezi ni ikibazo.

Nyuma y’ibibazo bisaga bine byibanze ku ireme ry’uburezi, Minisitiri w’Uburezi, Dr Papias Musafiri Malimba yagize ati “Ku kibazo cy’ireme ry’uburezi, nagira ngo nemeranye na banyakubahwa Abadepite ku mpungenge bagaragaje cyangwa se ku byo bavuze. Ntabwo uyu munsi umuntu yakwihandagaza ngo ajye hariya avuge ko mu Rwanda dufite ireme ry’uburezi ku gipimo cyiza ndetse wenda cyanahiga n’abandi haba mu karere cyangwa se mu mahanga.”

Yakomeje asobanura ko bidakwiriye ko “ Dufata uburezi bwacu n’imbaraga dushyiramo, n’ishoramari rikorwamo ngo tubikube na zeru. Oya. Ntabwo twabifata gutyo kuko ireme ry’uburezi ni ikintu upimira ku bintu bitandukanye mu bihe binyuranye.”

Dr Musafiri yakomeje avuga ko ireme ry’uburezi ari urugendo ku buryo mu bihe bizaza hakomeje gushyirwamo imbaraga ryazagera ku 100%, kuko ari ibintu bihora bisaba kugira icyiyongeraho.

Hakenewe impinduka mu burezi

Dr Musafiri avuga ko mu burezi mu Rwanda hari ubumenyi butagomba kubura mu masomo atangwa, cyane ubwo kwihangira imirimo, kuko ibyo umuntu yiga byose bishobora kubyazwamo umurimo yihangiye, bikazanagabanya icyuho hagati y’imirimo mishya ihangwa n’abasoza amasomo umunsi ku wundi.

Ati “Kugira ngo icyo cyuho dushobore kukigabanya, ngira ngo birakwiriye ko duhindura uburyo bw’imyigishirize, bwo gutanga ubumenyi, ariko no guhindura imyumvire.”

Yanasobanuye ko abana biga bakwiriye kubibwamo umutima wo guhangana, ku buryo batiga ngo bazakorere mu Rwanda gusa ahubwo bakangukire no kubyaza umusaruro amahirwe aboneka mu miryango yo mu karere u Rwanda rurimo.

Kuri ubu Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo guhangana ku isoko ry’umurimo muri Afurika y’Uburasirazuba, ariko inzego zinyuranye zihamya ko n’imwe mu mirimo yo mu Rwanda bahuriyeho n’abakomoka muri ibyo bihugu usanga batayitsindira ku rugero rwo hejuru.

Mu biherwaho hasuzumwa ireme ry’uburezi, harimo imyigishirize, amasomo atangwa mu mashuri, ibyumba by’amashuri bihari, abarimu, ubumenyi abanyeshuri bahabwa ku ruhando rw’igihugu na mpuzamahanga, uburyo abize bakora ubushakashatsi ku rwego mpuzamahanga n’izindi ngingo ariko hashingiwe ku bipimo by’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi n’umuco (UNESCO) birimo nibura umwarimu agomba kwigisha abanyeshuri bari hagati ya 30 na 35.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Papias Musafiri Malimba, ahamya ko hakiri intambwe ikenewe guterwa ngo ireme ry'uburezi rigerweho 100%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .