Mu barwayi bashya babonetse harimo 17 b’i Kigali bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi, batatu bo mu Karere ka Kirehe n’umwe w’i Rusizi.
Imibare yatangajwe kuri uyu wa Gatatu yatumye umubare w’abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda uba 4460, mu gihe abakize biyongereyeho 18, baba 2325. Bivuze ko abakirwaye ari abantu 2114.
Kugeza kuri uyu wa 9 Nzeri hamaze gufatwa ibipimo 451408.
Minisiteri y’Ubuzima ikomeje gushishikariza abantu kurushaho gufata ingamba zo kwirinda, mu gihe hari icyizere ko mu gihe cya vuba hashobora kuboneka urukingo rwa COVID-19, nubwo ku bijyanye n’umuti, ubushakashatsi bushobora kuba bukiri inyuma.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!