Umushinjacyaha yasabye ko Kabuga yoherezwa mu Buholandi aho kuba i Arusha

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Gicurasi 2020 saa 04:52
Yasuwe :
0 0

Umushinjacyaha w’Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT, Serge Brammertz, yasabye ko Kabuga Félicien yoherezwa mu maguru mashya mu buryo bw’agateganyo ku ishami ry’uru rwego riri La Haye mu Buholandi, aho kuba ku riri muri Tanzania i Arusha kubera ibibazo byatewe n’icyorezo cya Coronavirus.

Ubu busabe bwashyikirijwe Umuyobozi w’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, UNMICT, Umucamanza Carmel Agius, buvuga ko Kabuga akwiye koherezwa kuburanira mu Buholandi mu gihe cya vuba.

Ubu busabe buvuga ko impapuro zisaba itabwa muri yombi rya Kabuga zivuga ko agomba koherezwa i Arusha akaba ariho aburanira, ariko ko bishobora kugorana ko yavanwa mu Bufaransa akajya muri Tanzania bitewe na Coronavirus.

Bukomeza bugira buti “Bitandukanye n’ibyo, kumwohereza ku ishami ry’i La Haye birashoboka, nubwo hariho amabwiriza ajyanye n’ingendo.”

Umushinjacyaha yavuze ko mu kwirinda urujijo rwatewe n’iki cyorezo, “impapuro zisaba itabwa muri yombi, zikwiye kuvugururwa kugira ngo zitange uburenganzira bwo kumwohereza by’igihe gito i La Haye.”

Akomeza agira ati “Ibi byagena ko Kabuga ahita yoherezwa muri gereza z’uru rwego, hakurikijwe amategeko yemewe mu Bufaransa. Byakuraho kandi igihe cyashoboraga gufatwa n’inkiko zo mu Bufaransa ziga ku kohereza Kabuga i Arusha muri iki gihe cy’icyorezo.”

Mu gihe Coronavirus yagenza make, iri shami ryo mu Buholandi ryahita rimwohereza i Arusha akaba ariho akomeza kuburanira.

Brammertz yasabye Agius guhita avugurura impapuro zisaba itabwa muri yombi rya Kabuga, “agategeka ko Kabuga yoherezwa ku ishami ry’i La Haye”.

Kabuga yashyiriweho na ICTR impapuro zo kumuta muri yombi mu 1997 ku byaha birindwi birimo icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside, gukangurira abantu gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside n’ibindi bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku wa Gatatu yitabye bwa mbere Urukiko rw’i Paris avuga ko yifuza kuburanira mu Bufaransa. Nta mpamvu yatanze z’icyo cyifuzo ariko nyuma umwunganizi we yabwiye abanyamakuru ko ari ukubera impamvu z’ubuzima.

Ku wa 19 Gicurasi 2020, Kabuga Félicien ku nshuro ya mbere yitabye Ubushinjacyaha bw’i Paris aho yatwawe na Polisi acungiwe umutekano ku buryo bukomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .