Umutekano w’abanyarwanda wongeye kuza ku isonga mu bipimo by’imiyoborere mu 2019

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 31 Ukwakira 2019 saa 11:48
Yasuwe :
0 0

Umutekano n’ituze by’abanyarwanda byaje ku isonga mu bushakashatsi bwa gatandatu bw’Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere (RGB), bizwi mu rurimi rw’Icyongereza nka ‘Rwanda Governance Scorecard (RGS)’.

Iki cyegeranyo cy’ibipimo by’Imiyoborere mu Rwanda gikorwa na RGB buri mwaka hagamijwe kugaragaza ishusho y’uko imiyoborere ihagaze mu gihugu mu byiciro bitandukanye no kugaragaza ingamba mu gushyiraho politiki mu nzego zitandukanye z’igihugu.

Kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2019 ubwo hamurikwaga icyo cyegeranyo ku nshuro ya Gatandatu, mu bipimo umunani byakozweho ubushakashatsi inkingi y’umutekano n’ituze rusange ry’abaturage yakomeje kuza ku isonga n’amanota 94.29% bivuye kuri kigero cya 94.97 umwaka ushize.

Inkingi y’ubuyobozi bushingiye ku mategeko yagize 84.70 % bivuye kuri 83.68 % umwaka ushize, ubwisanzure mu bya politike n’uburenganzira bw’abaturage byagize amanota 85.17 % bivuye kuri 83.83%, imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza yagize 73 % ivuye kuri 76.79 % umwaka ushize.

Inkingi yo kuzamura imibereho myiza y’abaturage yagize amanota 68.53% bivuye ku kigero 75.55 %, kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo biri kuri 84.28% bivuye kuri 83.72% umwaka ushize, ireme ry’imitangire ya serivisi ryagize amanota 70.54 % bivuye kuri 74.25% naho iterambere ry’ubukungu rigira amanota 76.43% rivuye kuri 78.04% umwaka ushize.

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kayitesi yavuze ko nko ku bijyanye n’umutekano, ari ibisanzwe kuza ku mwanya wa mbere kuko haba abaturage n’izindi nzego mpuzamahanga zigaragaza ko mu Rwanda ari hamwe mu hantu hatekanye.

Yavuze ko nubwo byagabanyutseho gato , bikiri ku rwego rwiza rugaragaza ko abaturage bafite umutekano.

Yavuze ko nko ku cyiciro cy’ubwisanzure mu bya politiki, amanota menshi yavuye ku buryo imitwe ya politiki ifite uruhare muri politiki y’u Rwanda aho nk’ubu imitwe yose ya politiki yemewe mu Rwanda yabonye imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ku kijyanye n’imitangire ya serivisi, Kayitesi yavuze ko byagabanyutse cyane bitewe n’amanota mabi mu bijyanye n’imitangire ya serivisi mu bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage ndetse n’ibijyanye n’ubukungu.

Yavuze ko ari ibintu bidashimishije ku gihugu nk’u Rwanda, aho ibijyanye na serivisi bifite uruhare runini ku musaruro mbumbe w’igihugu.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko mu gihembwe cya mbere cya 2019, serivisi zihariye 48% by’umusaruro mbumbe mbumbe w’igihugu (GDP).

Ahereye kuri ibyo Kayitesi yagize ati “Turacyakorana n’abafatanyabikorwa batandukanye ariko ntibiragera aho twifuza. Uru rwego nirwo rugira uruhare runini ku musaruro mbumbe w’igihugu, ibi biratwereka ko turamutse twongeyemo imbaraga byagira ingaruka ku bukungu kandi bisaba guhindura imyumvire gusa.”

Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Uwizeye Judith yashimye icyegeranyo cya RGB, avuga ko ari indorerwamo ifasha u Rwanda kumenya ibigenda n’ibiteganda ngo hongerwe ingufu.

Yavuze ko ku nkingi zagaragaje kuba inyuma y’izindi, cyane cyane izireba imibereho myiza y’abaturage, ari umukoro ku buyobozi gukora ibisubiza ibibazo by’abaturage.

Yagize ati “Abaturage ubu bamenye uburenganzira bwabo cyane, natwe tugomba kugendera kuri uwo muvuduko ababaha serivisi kugira ngo bibashe kujyana. Iyo abantu benshi cyane bagusaba ikintu utari ku muvuduko wo kukibaha niho bakugaragariza ko batishimye. Aho tugiye gushyira imbaraga ni ukurushaho kwegera abaturage, kumva ibibazo byabo no kubikemura ku gihe.”

Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere mu Rwanda (UNDP ), Steven Rodriques, yavuze kuba u Rwanda rwarabashije kubona uburyo buboneye bwo kwusuzumira imiyoborere ari ikintu cy’ingenzi.

Rodriques yavuze ko ibihugu byinshi bidafite uburyo buhamye bwo gupima imiyoborere yabyo bikwiriye gufatira urugero ku Rwanda.

Ati “Ibihugu byinshi bivuga ko bigoye gupima imiyoborere. U Rwanda rwatoranyijwe ku isi nk’icyitegererezo ku nkingi ya 16 y’intego z’iterambere rirambye, ivuga ku miyoborere, amahoro n’umutekano kuko nicyo gihugu cyo muri Afurika gifite ibipimo biteye imbere byifashishwa mu gupima imiyoborere. Ni amahirwe ku bindi bihugu yo kwigira ku buryo u Rwanda rubigenza.”

Imwe mu myanzuro yatanzwe muri iyi raporo, harimo kongera ireme ry’uburezi hagamijwe kugera ku bukungu bushingiye ku bumenyi, kimwe mu byagabanyije amanota ya , kwihutisha ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi , gukaza imicungire y’umutungo wa Leta hanozwa imikoresherezwe yawo no gukurikirana uko ukoreshwa, guteza imbere ibyakorewe mu Rwanda mu kugabanya icyuho cy;ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo, gukurikirana no guteza imbere ireme ry’ubuhinzi n’ubworozi

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, ni umwe mu bitabiriye imurikwa ry'ubu bushakashatsi
Abahagarariye inzego zitandukanye bitabiriye imurikwa ry'ibipimo by'imiyoborere
Icyegeranyo cy’ibipimo by’Imiyoborere mu Rwanda gikorwa na RGB buri mwaka hagamijwe kugaragaza ishusho y’uko imiyoborere ihagaze mu gihugu mu byiciro bitandukanye no kugaragaza ingamba mu gushyiraho politiki mu nzego zitandukanye z’igihugu
Inzobere zitandukanye zitanga ibitekerezo ku cyegeranyo cy'ibipimo by'imiyoborere
Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kayitesi yavuze ko nko ku bijyanye n’umutekano, ari ibisanzwe kuza ku mwanya wa mbere kuko haba abaturage n’izindi nzego mpuzamahanga zigaragaza ko mu Rwanda ari hamwe mu hantu hatekanye
Uwizeye Judith, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika ni umwe mu bitabiriye kumurika Rwanda Governance Scorecard ku nshuro ya gatandatu
Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda, Ahmed El Ansary, ni umwe mu bitabiriye imurikwa ry'ubu bushakashatsi
Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Uwizeye Judith yashimye icyegeranyo cya RGB, avuga ko ari indorerwamo ifasha u Rwanda kumenya ibigenda n’ibiteganda ngo hongerwe ingufu
Abitabiriye basabye ko hongerwa ingufu mu nzego zigamije guteza imbere abaturage
Musoni Protais, umuyobozi wa Pan-African Movement mu Rwanda, ubwo yatangaga ibitekerezo mu kiganiro cyakurikiye imurikwa ry'ubushakashatsi
Dr Kayitesi yavuze ko amanota make mu bya serivisi ari ibintu bidashimishije ku gihugu nk’u Rwanda, aho ibijyanye na serivisi bifite uruhare runini ku musaruro mbumbe w’igihugu.
Uhagarariye Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Iterambere mu Rwanda (UNDP ), Steven Rodriques, yavuze kuba u Rwanda rwarabashije kubona uburyo buboneye bwo kwusuzumira imiyoborere ari ikintu cy’ingenzi.
Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda wungirije ushizwe abakozi n'imiyoborere DIGP Marizamunda Juvenal akurikiye imurikwa ry'ubushakashatsi
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n'andi mategeko, Uwizeyimana Evode ni umwe mu bitabiriye
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge (NURC), Ndayisaba Fidèle
Minisitiri mu biro bya Minisitiri w'Intebe, Kayisire Solange ubwo yari yitabiriye imurikwa ry'uko ibipimo by'imiyoborere mu Rwanda bihagaze
Abitabiriye bafashe ifoto y'urwibutso
Abitabiriye bafashe ifoto y'urwibutso

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza