00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu uzamara hafi icyumweru ukorwa mu buryo bwihariye

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 24 Gashyantare 2017 saa 07:11
Yasuwe :

Umwiherero ngarukamwaka w’abayobozi bakuru b’igihugu uba witezweho byinshi mu kuvugutira umuti bimwe mu bibazo bikomeye biri mu gihugu, n’indi myanzuro ituma iterambere rikomeza kwihuta.

Ku nshuro ya 14, uyu mwiherero uzatangira kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 25 Gashyantare 2017 uzageza kuwa 1 Werurwe 2017 mu Kigo cya Gisirikare i Gabiro, uteguye mu buryo bwihariye.

Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika,Tugireyezu Venantia, mu kiganiro na RBA, yagaragaje ko uyu mwiherero uzamara iminsi itanu hafi icyumweru, indi yajyaga imara nk’iminsi itatu, uteguye ku buryo bwihariye.

Yagize ati “Ubundi imyiherero isanzwe yari isanzwe itegurwa ku biganiro runaka, hakabaho ibiganiro noneho bigakurwamo imyanzuro. Ubu uko uteguyebirihariye, … uteguye mu matsinda, itsinda ry’ubukungu, itsinda rirebana n’imibereho y’abaturage n’itsinda rirebana n’imiyoborere, ubutabera ndetse n’uburenganzira bwa muntu muri ibyo byiciro, ku buryo ibiganiro bizatangwa muri ayo matsinda, za Minisiteri zigize ayo matsinda, buri Minisiteri ku giti cyayo igatanga ikiganiro cyayo, ibyo yagezeho n’ibyo itashoboye kugeraho ukurikije gahunda y’imyaka irindwi ya Guverinoma, ukurikije icyerecyezo 2020, ukurikije gahunda y’imbaturabukungu.”

Yakomeje avuga ko izo Minisiteri zizanagaragaza imbogambizi zatumye hari ibitagerwaho n’ibikwiye gukorwa mu gukomeza kwihutisha iterambere.

Mu ntangiriro za Gashyantare 2017, Minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’Abaminisitiri, Stella Ford Mugabo, yabwiye itangazamakuru ko muri uyu mwiherero wa 14 hazigirwamo ku gutanga serivisi mu baturage hagendewe kuri raporo zitandukanye zirimo iz’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, gahunda zo gukura Abanyarwanda mu bukene nka VUP, Girinka n’ibindi no gusuzuma imikorere mibi yabayemo.

Ikindi yagaragaje kizigirwamo ni gahunda y’ubuhinzi hafatwa ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, hafatwe n’ingamba zo kwihaza mu biribwa, imiturire ihendutse ku Banyarwanda no kwagura imijyi cyane cyane iya kabiri kuri Kigali.

Biteganyijwe ko abayobozi bazanaganira ku bucuruzi n’inganda, hitabwa ku kongera ishoramari, ibikorerwa mu gihugu.

Avuga ku myanzuro y’umwiherero wa 13 w’abayobozi bakuru b’igihugu wabaye kuwa 12 ukageza kuwa 14 Werurwe 2016, Minisitiri Mugabo yavuze ko mu ntangiriro z’uku kwezi yari imaze gushyirwa mu bikorwa ku kigero cya 75%, ariko yateganyaga ko uyu mwiherero ugiye kuba gishobora kuzaba kigeze kuri 95%.

Abayobozi bakuru b'igihugu bahurira mu mwiherero buri mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .