Umuyobozi w’ishyirahamwe rigizwe n’ababyeyi bafite abana barerewe Iwawa(TAMU), Kabanda Charles, yagaragaje ko hari ubwiyongere bukabije bw’urubyiruko rwajyanywe Iwawa mu gihe gito, abigiraho impungenge ko umuryango nyarwanda wugarijwe ariko Minisiteri ishinzwe urubyiruko ibisobanura ukundi.
Yagize ati”Abarezi barambwiye ngo twagiriwe icyizere baduhaye abana ibihumbi bine mu gihe twigishaga ibihumbi bibiri, ngewe siko mbibona kuko kwita ku bantu ibihumbi bine si ibintu byoroshye kuko niba turera bya nyabyo umubare wakabaye ugabanuka ababishinzwe muzadufashe turebe aho bipfira, ibaze nawe muri Kamena 2016 twari dufite urubyiruko rungana n’ibihumbi birbi none kuva mu kwa 8 /2016 bikubye kabiri, wagira ngo niba enjeniyeri (engeneers) turigusohora.”
Minisitiri w’urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Nsengimana Jean Philbert, ku ruhande rwe asanga ikibazo atari umubare kuko n’ubundi igihe bari bake atari uko batanywaga ibiyobyabwenge, ahubwo byose biterwa n’amikoro igihugu gifite.
Yagize ati “Kwiyongera kw’abajyanwa Iwawa bigenda bijyana n’ubushobozi, tugomba kureba abakeneye serivisi itangirwa hano kuri iki kirwa ni bangahe n’ubushobozi buhari kugira ngo tubahe iyo serivisi. Kuba umubare wiyongera ntabwo ari ukuvuga ko ubuzererezi cyangwa ibiyobyabwenge byiyongereye mu gihugu ahubwo ni uko twabonye ubushobozi bwiyongereyeho turavuga tuti ‘reka dufashe n’abandi bari babikeneye mbere batashoboraga kubona iyo serivisi’.”
Asoza asaba Abanyarwanda muri rusange kudafata Iwawa nk’aho ari gereza nk’uko byavugwaga mbere ko ari gereza y’abananiranye.
Yagize ati “Ubu hari ababyeyi baza kutwisabira ngo tubafashe kugorora abana babo biba byarabananiye, abantu biga ahangaha abenshi cyane ntabwo baba barize, byumvikane ko batakurikiye gahunda z’uburezi kuri bose, iyi gahunda igenze neza nk’uko yashizweho n’ababyeyi bagafatanya ikibazo cyakemuka Iwawa hagasigara ari ishuri ry’icyitegerezo n’ ahantu nyaburanga; hakenewe uruhare rwa buri wese ngo umubare ugabanyuke.”
Kugeza ubu mu kigo cya Iwawa habarizwa abaharererwa bagera ku bihumbi bine, muri bo abagera kuri 446 barangije mu cyiciro cya 11 bize ibijyanye n’ububaji, ubudozi, ubwubatsi, ikoranabuhanga no kwiga imishinga, byongeye bose iyo bahageze bigishwa gutwara moto.
Hagati aho, abarimu n’urubyiruko ruharererwa bemeza ko kuba umubare urushaho kugenda wiyongera ariko umubare w’abarimu ntuzamurwe bigira ingaruka ku banyeshuri zo kwiga mu bucucike bukabije, aho ishuri rimwe rishobora kwigamo n’abanyeshuri barenga 100 kandi bigishwa n’umwarimu umwe.




TANGA IGITEKEREZO