Urubyiruko rw’abakorerabushake rwashimiwe umusanzu warwo mu guhashya Coronavirus

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 Gicurasi 2020 saa 06:24
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwashimye umusanzu w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha (Rwanda Youth Volunteers in Community Policing-RYVCP) rurimo gufasha abaturage hirya no hino gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, bubashimira uruhare rwabo mu kazi bakora batizigama.

Mu Mujyi wa Kigali habarurwa urubyiruko rw’abakorerabushake 21 770 ndetse murirwo abagera kuri 800 nibo bari muri gahunda yo kurwanya Coronavirus, ubasanga hirya no hino ku masoko, gare no ku byapa bitegerwaho imodoka, bafasha abaturage kubahiriza ingamba zo kwirinda Coronavirus.

Mu nshingano zabo bereka uko abantu bahagarara bahana intera, kubibutsa kwambara udupfukamunwa kandi neza no gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune.

Kuri uyu wa 31 Gicurasi 2020, Ubuyobozi bw’Umujyi bwakiriye abagera kuri 68 bahagarariye urundi rubyiruko bubagaragariza ko igihugu kibashimira umusanzu warwo.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yashimye uru rubyiruko avuga ko ruri gukora neza rufatanyije n’inzego zitandukanye.

Yagize ati “Mwakomeje kugaragaza ubwitange n’umurava mu byo mukora byose. Haba muri gahunda yo gutanga ibiribwa igihe twari muri gahunda yo ku guma mu rugo, kuyobora abantu mu masoko, muri za gare no ku byapa, mufatanyije n’inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano muracyafasha abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus.”

Yavuze ko nk’ubuyobozi bashyigikiye ibikorwa byiza bikorwa n’urubyiruko.

Yakomeje ati “Ibikorwa bya Youth Volunteers ni urundi rugerero, aho urubyiruko rufata iya mbere kugira ngo rufashe kurengera abandi Banyarwanda kugira ngo ubuzima bwabo budahungabana. Urubyiruko rugira ubutwari bwo kujya aho rukomeye rugamije kurengera abaturage, turabashimye kandi twizeye ko n’urundi rubyiruko ruzareberaho.”

Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake ku rwego rw’Igihugu, Murenzi Abdallah, yatangaje ko kuba rwashimiwe ari ikintu cyarwongereye imbaraga mu kazi ku bwitange rurimo.

Ati “Kuba urubyiruko ruhagarariye abandi rwahuye n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, ni ikintu gihita kibongerera umwete mu bwitange bwabo, buri wese akumva ko intego yacu nk’urubyiruko yo gusiga igihugu ari cyiza kurusha uko twagisanze, ishoboka kuko dushyigikiwe n’ubuyobozi.”

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwasabye ko rwakongererwa umubare kuko guhera tariki ya 1 Kamena abantu bazaba biyongereye bitewe no gufungura ingendo zo mu ntara.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwavuze ko uwo mubare wakongerwa koko hakarebwa iseta zizaba zikeneweho abo bafasha myumvire bagashyirwaho.

Uwamahoro Jeanne D’Arc umwe mu bakorerabushake yavuze ko mu bihe byo kurwanya Coronavirus bafashije abaturage gukurikiza amabwiriza yashyizweho n’inzego z’ubuyobozi.

Yagize ati “Dushimishwa nuko abenshi byabahinduriye ubuzima tukaba ntawe twibutsa gukaraba, gusiga intera no kwambara agapfukamunwa nubwo bataraba 100% mu kwibwiriza.”

Rugira Miraji ukorera ku Isoko rya Kimironko yashimangiye ko umusanzu wa buri muturage ari ingenzi mu guhashya Coronavirus.

Yagize ati “Igihugu ntacyo kitakoze ngo ingamba zo kwirinda zigeho, utazubahirije rero aba ahemukiye n’abandi.”

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha rufasha mu bikorwa bitandukanye byo kubaka igihugu nko mu bukangurambaga bwo kurwanya ibyaha, gukora umuganda, isuku, kubakira abatishoboye, kurwanya imirire mibi, guca inda ziterwa abangavu n’ibindi.

Intero yabo iragira iti “Urubyiruko: Imbaraga z’igihugu, zubaka kandi vuba.”

Urubyiruko rw’abakorerabushake “Youth Volunteers” rwatangiye mu 2013, kuri ubu rubarirwa mu bihumbi 300.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yashimye umusanzu w'urubyiruko n'imikoranire yarwo n'inzego zitandukanye
Urubyiruko rw’abakorerabushake rwashimiwe umusanzu warwo mu guhashya Coronavirus ku butaka bw'u Rwanda
Urubyiruko rw’abakorerabushake “Youth Volunteers” rubarirwa mu bihumbi 300 mu Rwanda
Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake ku rwego rw’Igihugu, Murenzi Abdallah, atanga ubutumwa
Iyi nama yabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus binyuze mu guhana intera
Urubyiruko rw'abakorerabushake ruhagarariye urundi rwatanze ibitekerezo bitandukanye
Urubyiruko rw’abakorerabushake rukorera muri za gare zitandukanye mu Mujyi wa Kigali n'ahandi
No mu masoko uru rubyiruko rutanga umusanzu warwo mu gufasha abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .