Uruganda rw’amazi rwa Kanzenze rwa miliyari 47 Frw rugiye gukemura ikibazo cy’amazi muri Kigali

Yanditswe na Habimana James
Kuya 21 Gicurasi 2020 saa 01:58
Yasuwe :
0 0

Ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura, WASAC, cyatangaje ko umushinga wo kubaka uruganda rw’amazi rwa Kanzenze ruherereye mu Karere ka Bugesera, ruzafasha abatuye Umujyi wa Kigali n’aka karere mu gukemura ikibazo cy’amazi make gihari.

Kugeza ubu imirimo yo kubaka uruganda rw’amazi ruherereye kuri Nyabarongo ahitwa Kanzenze iri hafi kugera ku musozo.

Imirimo yo kubaka uru ruganda yatangiye mu 2018, kuri ubu harimo gukorwa amasuku ya nyuma. Imirimo yabanje kudindizwa n’imyuzure yagiye igaragara muri aka gace.

WASAC ivuga ko uru ruganda nirwuzura ruzakemura ibibazo by’amazi mu karere ka Bugesera no mu Mujyi wa Kigali, kuko ruzajya rutanga buri munsi amazi angana na metero kibe ibihumbi 40.

Umuyobozi Mukuru wa WASC, Eng Aimé Muzola, yagize ati “Niba amazi yabaga make tukayasaranganya, ubu tugiye kuyifashisha duha uduce dushya turimo Karumuna, Muyumbu, Nyakariro, Bweramvura, Gasanze muri Nduba, Kanyinya, n’ibice bya Rugarika na Runda.”

Kubaka uru ruganda bizarangira bitwaye amadolari ya Amerika miliyoni 50, ni ukuvuga arenga miliyari 47 z’amafaranga y’u Rwanda.

Intego za Guverinoma y’u Rwanda, ni uko abaturarwanda bose bazaba bafite amazi meza bitarenze mu mwaka wa 2024.

Iyo gahunda igaragaza ko ingano y’amazi meza atunganywa ku munsi mu Rwanda azava kuri metero kibe 182,120 yari ariho mu 2017 akagera kuri metero kibe 303,120 mu 2024.

Ivuga kandi ko mu 2024 buri muturarwanda azaba afite amazi meza nibura atarenze iminota 30 agiye ndetse avuye kuyavoma.

Nyuma yo gutaha uruganda rwa Nzove I rwubatswe na Nzove II rwongerewe ubushobozi, ingano y’amazi Umujyi wa Kigali uhabwa yahise agera kuri metero kibe ibihumbi 145 ku munsi avuye kuri metero kibe ibihumbi 95 mu gihe ayo ukenera muri rusange ari metero kibe 143,668 ku munsi.

Raporo ya Minisiteri y’Ibikorwa remezo, Mininfra, igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/19, u Rwanda rwatunganyaga metero kibe z’amazi miliyoni zisaga 55 ku mwaka.

Gusa aya mazi yose siko ngo yageraga ku baturage bitewe n’impamvu zitandukanye.

Mininfra yavuze ko amazi atakara agera hafi kuri 39% by’atunganywa kubera impamvu zirimo amatiyo acika n’ibindi, igasaba abaturage gufatanya mu gukumira icyo gihombo.

Uruganda rwa Kanzenze rwatangiye kubakwa mu 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .