Uruganda rwa Johnson & Johnson rwaciwe miliyari $ 8 kubera umuti watumye umugabo amera amabere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Ukwakira 2019 saa 03:15
Yasuwe :
0 0

Uraganda rw’imiti rwa Johnson & Johnson rwategetswe kwishyura miliyari $8, nk’impozamarira y’umugabo warujyanye mu nkiko arushinja kutamuburira ko umuti warwo ushobora gutuma agira imisemburo ituma amera amabere.

Ni icyemezo cyafashwe n’urukiko rwo muri Leta ya Pennsylvania muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Kabiri, kubera umuti wa Risperdal ufasha abantu bafite ibibazo byo mu mutwe, uwitwa Nicholas Murray w’imyaka 26 yanyoye ukamugiraho izindi ngaruka.

Nk’uko BBC yabitangaje, uru ruganda rwavuze ko izo ndishyi zidakwiye, kuko igihano cy’ibanze cyari $680,000, ku buryo ruvuga ko icyo gihano gikwiye gukurwaho.

Uru ruganda rwashinje urukiko kurubangamira ntirubashe kugaragaza ibimenyetso byose, birimo ikirango kiba ku muti wa Risperdal wagaragajweho ikibazo, “kigaragaza neza kandi uko bikwiye, ingaruka zijyana nawo” n’inyungu ku muntu ufite uburwayi bukomeye bwo mu mutwe.

Murray avuga ko agitangira gukoresha uwo muti akiri muto, yatangiye kumera amabere, ikibazo kidashobora gukira kizwi nka gynecomastia.

Uru rubanza ni rumwe mu zindi nyinshi zugarije Johnson & Johnson n’uruganda Janssen Pharmaceuticals ruyishamikiyeho, zisaba indishyi kubera ko abantu batandukanye bagizweho ingaruka n’umuti bakora wa Risperdal.

Muri Kanama nabwo Johnson & Johnson yategetswe kwishyura miliyoni $572, nyuma y’uko umucamanza wo muri Oklahoma yanzuye ko uru ruganda rwagize urhare mu kugurisha imiti mu buryo budakurikije amategeko.

Ikigo gishinzwe Ibiribwa n’Imiti muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyemeje ikoreshwa rya Risperdal mu 1993, mu kuvura indwara ya schizophrenia n’indwara itera ihindagurika ry’amarangamurima izwi nka ‘bipolar mania’ mu bantu bakuru.

Risperdal yateye umugabo kumera amabere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .