Abaganga, abaforomo n’abakozi bo mu nzego z’ubuzima bakoze Jenoside mu Majyaruguru, Uburengerazuba n’Uburasirazuba

Yanditswe na Dr Bizimana Jean Damascène
Kuya 16 Gicurasi 2020 saa 12:51
Yasuwe :
0 0

Mu bitaro no mu bigo nderabuzima binyuranye byo mu Rwanda, hiciwe Abatutsi benshi, bicwa nabi kandi byose bitegurwa n’abaganga n’abandi bakozi b’ibitaro n’amavuriro bari mu buyobozi bwabyo.

Nyuma ya Jenoside, abaganga bakoze Jenoside batorotse ubutabera. Kuri bamwe muri bo Urwego Rukuru rw’Ubushinjacyaha rwatanze impapuro zibafata, ubu bakaba bari mu bashakishwa na Interpol. Ikibabaje ni uko bose bageze hanze bariyoberanya, bakomeza umurimo wo kuvura mu bihugu bahungiyemo.

Ku matariki ya 14 na 15 Gicurasi 2020, twabagejejeho abo tumaze kumenya bagize uruhare muri jenoside bakoreraga mu Mujyi wa Butare, n’abakoreraga mu tundi Turere tw’Intara y’Amajyepfo.

Muri iyi nyandiko turagaragaza uruhare rwa bamwe mu baganga, abaforomo n’abakozi bakoreraga mu bitaro, mu bigo nderabuzima, mu mavuriro no mu nzego z’ubuzima mu Turere tw’Intara y’Amajyaruguru, Intara y’Iburasirazuba n’Intara y’Uburengerazuba.

Ibitaro

Ibitaro bya Ruhengeri, Musanze

Dr Birihanze Gervais

Niwe wari umuyobozi w’ibitaro. Afatanyije na Dr Bigirankana Aloys nibo bayoboye ibikorwa byo gushakisha Abatutsi bihishe mu bitaro bya Ruhengeri, kubaha Interahamwe bakicwa, harimo urupfu rwa Nzitabimfura Paul n’abandi bari barokotse ubwicanyi bwakorewe ku Rukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri (Cour d’Appel). Dr Birihanze Gervais yakatiwe igifungo cy’imyaka cumi n’itanu (15) n’Urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Kabaya, Umujyi wa Ruhengeri ku wa 18/04/2007. Ubu yavuye muri gereza arangije igihano, yasubiye mu buzima busanzwe.

Dr Bigirankana Aloys

Yavutse muri 1952, avukira mu cyahoze ari komini Cyeru mu Murenge wa Rugendabari, ubu ni mu Karere ka Burera. Yize amashuri yisumbuye kuri Shyira, i Gahini n’i Mburabuturo muri College Officiel de Kigali (COK) aho yarangije muri 1973, ahita akomereza mu ishami ry’ubuganga muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare.
Yakoze muri CHUK kugeza muri 1982 ubwo yajyaga kwiga i Dakar (Sénégal), agaruka mu Rwanda muri 1986 ari inzobere mu kubaga (chirurgie). Mbere ya jenoside yari yarabaye umuyoboke wa CDR. Ari mu bari barahawe imbunda.

Nyuma ya jenoside yakoze muri CHUK akanigisha mu ishuri rikuru rya Gitwe kugeza ubwo yahamagawe muri Gacaca. Yabanje gukatirwa igifungo cy’imyaka makumyabiri n’itandatu (26) ariko arajurira. Ku wa 18/04/2007, Urukiko rw’ubujurire rw’Umurenge wa Kabaya, Umujyi wa Ruhengeri, rwamukatiye igifungo cy’imyaka cumi n’itandatu (16) rumaze kumuhamya kwicisha abarwayi n’abantu b’inkomere bari barokotse Jenoside ku Rukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri (Cour d’Appel), harimo uwitwa Nzitabimfura Paul wishwe akuwe muri serivisi ya Chirurgie yayoborwaga na Dr Bigirankana.

Uyu muganga kandi yahamijwe kuba ariwe wategetse ko mu bitaro bya Ruhengeri habamo isaka ryo gushaka abo bitaga “Inyenzi” ni ukuvuga Abatutsi. Arakorera igihano yakatiwe muri gereza ya Musanze.

Ibitaro ya Kiziguro, Gatsibo

Dr Rwamakuba Emmanuel

Yavuzwe mu bitero byagabwe mu gace ka Kiziguro harimo n’icyo kuwa 11 Mata 1994 kuri paruwasi. Abatutsi bari bahungiye kwa padiri babajugunye mu cyobo gifite ubujyakuzimu bwa metero zigera kuri mirongo itatu (30). Ku wa 07/12/2007, Urukiko Gacaca rw’Akagari k’Agakomeye, Umurenge wa Kiziguro (Gatsibo) rwahamije uyu muganga icyaha cya jenoside kigizwe guhagararira ubwicanyi bwabereye kuri paruwasi Gatorika ya Kiziguro, guta abatutsi mu rwobo ruhari ari bazima, kwica urubozo no gushinyagurira imirambo.

Urukiko rwamukatiye adahari igifungo cy’imyaka mirongo itatu (30) amaze gutoroka. Hari n’abaforomo babiri bo muri ibyo bitaro, Mutabazi Cyprien na Gatsinzi, bafatanyije na Dr Rwamakuba Emmanuel.

Ibitaro bya Kibungo, Ngoma

Dr Karangwa Amuri yarireze yemera icyaha, akatirwa ku wa 08/08/2006 n’Urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Kibungo igifungo cy’imyaka cumi n’ibiri (12). Ku bitaro bya Kibungo, hari kandi Sindano Emmanuel ukomoka mu gihugu cy’u Burundi nawe wagize uruhare muri Jenoside. Abaforomo Bizimana Déogratias na Ruzindana Déogratias bakoraga ku bitaro bya Kibungo bishe abarwayi b’Abatutsi, bagiye mu bitero byishe ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kibungo no gukangurira abaturage kwica Abatutsi.

By’umwihariko, Sindano Emmauel ukomoka mu gihugu cy’u Burundi yamamaye mu bwicanyi mu bitaro bya Kibungo, ku Cyasemakamba no muri Economat général ya Diyosezi gatolika ya Kibungo, gushinga za bariyeri no kuzigenzura atoranya Abatutsi bo kwicwa.

Ku wa 23/10/2007, yakatiwe n’Urukiko Gacaca rw’Akagali rwa Karenge, Umurenge Kibungo, Akarere ka Ngoma, igifungo cy’imyaka 30 adahari, kuko Jenoside ikimara guhagarikwa yahise atorokera i Burundi aho akomoka.

Ibitaro bya Rwinkwavu

Dr Bizimungu Charles yari umuyobozi w’ibitaro bya Rwinkwavu muri Jenoside. Yagize uruhare mu kwica no gutanga Abatutsi bahungiye mu bitaro barimo umuryango wa Muramutsa, n’undi muntu wiciwe ahitwa Mpirindi amuhaye Interahamwe.

Ku wa 15/11/2007, Urukiko Gacaca rwa Cyabajwa II, Umurenge wa Rwinkwavu, rwamukatiye igifungo cy’imyaka cumi n’itanu, akaba yararangije igihano. Aba iwabo mu Karere ka Gicumbi.

Ibitaro bya Rwamagana, Rwamagana

Dr Ngongo Gabriel ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, yari umwe mu bagize umutwe w’intagondwa wa CDR. Jenoside muri 1994 yabaye amaze igihe gito avuye i Rwamagana, ariko bivugwa ko ari mu bateguye ubwicanyi muri ako gace nubwo Inkiko Gacaca mu Karere ka Rwamagana zitamubonye ngo zimuburanishe.

Ibitaro bya Mibilizi, Rusizi

Abaforomo babiri bo muri ibi bitaro, Ndagijimana Gérard na Habimana Léon bahamijwe n’Inkiko Gacaca uruhare muri jenoside harimo kwica abatutsi ku bitaro no kuri paruwasi ya Mibilizi. Barangije ibihano bakatiwe.

Ibitaro bya Bushenge, Nyamasheke

Abakozi baho bakoze jenoside ni abaforomo barimo Kubwimana Jean Marie Vianney bitaga Gatuza wahunze igihugu Inteko ya Gashirabwoba II yamukatiye igifungo cy’imyaka mirongo itatu (30) ku wa 30/08/2007. Hari kandi Ntambiye Anicet wakatiwe adahari igifungo cya burundu y’umwihariko na Ngabo Théodore wapfuye.

Ibitaro bya Kibogora, Nyamasheke

Dr Habiyeze Lawurenti yagize uruhare mu bwicanyi bwabereye i Kibogora. Yahamijwe n’urukiko Gacaca icyaha cya Jenoside akatirwa igifungo cy’imyaka mirongo itatu (30). Yaguye muri gereza.

Kuri ibyo bitaro bya Kibogora hari abaforomo bamamaye muri Jenoside: Munyarukiko Filipo wakatiwe imyaka icumi (10) akaba yararangije igihano, Bizimana Yohani bitaga Gisura wakatiwe imyaka cumi n’ibiri (12) nawe akaba yararangije igihano. Aba bombi bafatanyije n’undi mukozi w’ibitaro witwa Kanyaru Asiyeli wahanishijwe imyaka cumi n’itanu (15) nawe akaba yararangije igihano.

Ibitaro bya Mugonero, Karongi

Ku Mugonero (Kibuye) ubwicanyi bwayobowe n’uwayoboraga ibitaro by’Itorero ry’Abadivantisiti, Dr Ntakirutimana Gérard wavukiye kuri Ngoma (Kibuye) mu mwaka wa 1957. Yafatanije na mwene nyina Esdras Ntakirutimana, na se Pasteur Ntakirutimana Elizaphan wayoboraga Itorero ry’abadivantisti rya Mugonero.

Yafatiwe mu gihugu cya Cote d’Ivoire kuwa 29/10/1996 ashyikirizwa Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR/ ICTR) rwari Arusha (Tanzaniya) kuwa 30/11/1996, atangira kuburana kuwa 18/09/2001. Yahamijwe ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu n’Urukiko, akatirwa igifungo cy’imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Dr Ntakirutiman Gérad yoherejwe gufungirwa i Cotonou mu gihugu cya Benin, igihano yagombaga kuzarangiza mu Ukwakira 2021 nyamara umucamanza Theodor Meron ku wa 29/04/2014 atarangije igihano. Yari afungiye muri gereza y’Umuryango w’Abibumbye kuva tariki 27 Kamena 2009, akaba yaragombaga kurangiza igihano cye mu Ukwakira 2021.

Ibitaro bya Kibuye, Karongi

Dr Twagira Charles yari Umuyobozi w’Akarere k’Ubuzima ka Kibuye (Région sanitaire) akuwe mu bitaro bya Kabaya ubwo amashyaka menshi yemerwaga mu Rwanda. Yahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakoreye ku Kibuye, Urukiko Gacaca rwa Bwishyura rumukatira igifungo cya burundu.

Yageze mu Bufaransa muri 2006, atangira gukurikiranwa n’ubutabera bw’ubufaransa muri 2014. Muri icyo gihe akurikiranwa, yavuraga mu bitaro bya Paul Doumer, nyuma yo kumwamagana yahagaritswe ku mirimo ye muri 2018.

Dr Kayishema Clément yamamaye mu bwicanyi ubwo yari perefe wa Kibuye. Yavukiye muri Komini Gitesi (Kibuye) mu Murenge wa Bwishyura w’ubu (Karongi) muri 1954. Yakoze mu bitaro bya Kibuye ahava muri 1992 agizwe Perefe wa Kibuye kugeza muri 1994. Niwe wayoboye ubwicanyi bwose bwakorewe mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye.

Tariki 12/06/1994 yandikiye ubwe minisitiri w’ingabo asaba ibikoresho bya gisirikare byo gutoza urubyiruko mu rwego rwo kongerera imbaraga Interahamwe hateganywa kuzajya kwica mu Bisesero Yahungiye muri Zaire aza gufatirwa muri Zambiya kuwa 02/05/1996 ajyanwa mu Rukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR/ ICTR) i Arusha mu gihugu cya Tanzaniya.

Ku wa 21/05/1999 Dr Kayishema yakatiwe igifungo cya burundu mu rubanza yari ahuriyemo na Obed RUZINDANA nawe wamamaye mu bwicanyi, agakatirwa igifungo cy’imyaka makumyabiri n’itanu (25). Dr Kayishema yarajuriye ariko kuwa 1 Kamena 2001, urugereko rw’Ubujurire rwashimangiye ibihano yari yakatiwe mbere.

Yaguye muri Gereza y’Umuryango w’Abibumbye muri Mali ku wa 29/10/2016 azize SIDA.

Eliane Mukahirwa ni umuforomokazi wamamaye mu bwicanyi mu bitaro no kuri sitade Gatwaro. Yishe abana b’abatutsi bari bahungishirijwe mu bitaro bya Kibuye barimo abana bane ba Kabagwiza Caritas na Jean Berchmans Rwakabayiza wari umukozi wa douanes i Kigali ariko abana be akaba yari yabahungirishije kwa sebukwe mu Mujyi wa Kibuye.

Ibitaro bya Kirinda, Karongi

Dr Kamanzi Antoine yari umuyobozi w’ibitaro bya Kirinda. Ni umwe mu bayoboye ubwicanyi bwakorewe ku bitaro bya Kirinda no mu Ishuri ry’abaforomokazi, bakica abatutsi babata muri Nyabarongo. Ku wa 28/10/2008, Urukiko Gacaca rwa Shyembe (Karongi) rwamukatiye adahari igifungo cya burundu y’umwihariko.

Dr Nkurunziza Edouard ni Umurundi, nawe yari umuganga wakoraga ku bitaro bya Kirinda muri jenoside yakorewe Abatutsi. Ku wa 13/09/2007, Urukiko Gacaca rw’Akagali ka Shyembe rwamukatiye adahari igifungo cy’imyaka 30 kigizwe no kujya mu bitero no kuba yarishe ubwe umututsi waje ahungiye i Kirinda avuye i Kaduha.

Ibitaro bya Gisenyi, Rubavu

Dr Zirimwabagabo Charles alias Gakara yabaye perefe wa Gisenyi hagati ya Nzeri 1993 n’Ukuboza 1994. Yagize uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi. Yahamijwe icyo cyaha n’Inkiko Gacaca, ahabwa igihano cy’igifungo cya burundu. Afatanyije n’agatsiko k’abicanyi barimo Colonel Anatole Nsengiyumva, Bernard Munyagishali n’abandi yari yarashinze Umutwe w’abicanyi mu Mijyi wa Gisenyi witwaga “Intarumikwa”.

Twibutse ko Dr Zirimwabagabo yari visi perezida wa 2 mu gace k’intagondwa k’Ishyaka riharanira Kwishyira ukizana (P.L. power) kari kayobowe na Justin Mugenzi (perezida), Agnes Ntamabyaliro (visi perezida wa 1) na Emmanuel Rwagasana (umunyamabanga mukuru).

Dr Ndererimana Védaste yari umuyobozi w’ibitaro akomoka mu Ruhengeri. Yahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakoreye mu Mujyi wa Gisenyi, ahabwa igifungo cya burundu n’Inkiko zisanzwe mbere y’uko Inkiko Gacaca zitangira imirimo. Yaguye muri Gereza.

Hari n’abaforomo bakoraga mu bitaro bya Gisenyi bafatanyije n’umuyobozi wabo Dr Ndererimana Vedaste kwica abatutsi. Abo ni Nkundabanyanga Fidele, Mukarugaba Christiane uzwi nka Vumbura uvuka mu Karere ka Rusizi akaba yararangije igihano yakatiwe cy’imyaka cumi n’ibiri (12) na Sindayikengera Fabien wakatiwe igifungo cy’imyaka cumi n’icyenda (19) akaba yaratorotse ubutabera.

Ibitaro bya Muhororo, Ngororero

Dr Mugiraneza Frédéric

Yabaye muganga mukuru w’ibitaro bya Muhororo, akaba umuyoboke ukomeye wa sederi (CDR), Ishayaka ry’Impuzamugambi ziharanira Repubulika (Coalition pour la Défense de la République - CDR) ry’intagondwa z’Abahutu. Niwe wazamuye bwa mbere ibendera rya Sederi ku Muhororo.

Nteziryayo Jean Baptiste bitaga Solide

Yakoze ku bitaro bya Muhororo ari umufasha w’abaganga mbere yo kuba burugumesitiri wa Komini Kibilira. Yavukiye muri segiteri ya Rongi, ubu ni mu Murenge wa Muhoro mu Karere ka Ngororero. Yagize uruhare cyane mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Kibilira hagati ya tariki 10 na 15/101990, urugamba rwo kwibora rugitangira ari burugumesitiri wa Komini Kibilira. Leta ya HABYALIMANA yemeje ko ari umwicanyi akurwaho kuwa 17/10/1990 aranafungwa kimwe n’abandi barimo Ndayambaje. NTEZIRYAYO yafunzwe amezi make agaruka gukora ku bitaro bya Muhororo. Inkiko Gacaca ntizamuburanishije kuko yashyizwe mu cyiciro cya mbere.

Ibigo nderabuzima

Rwankeri, Nyabihu

Ikigo nderabuzima cya Rwankeri ni icya « eglise adventiste », cyubatse mu cyahoze ari komini Nkuli, ubu ni mu Karere ka Nyabihu. Ubwicanyi bwakozwe hagati ya 1991 na 1994. Uwari burugumesitiri wa Nkuli, Mathias Mpiranya yari atuye mu marembo ya misiyoni y’abadivantisiti, Kajelijeli Juvenal warii burugumesiiri wa komini Mukingo, wamaze Abatutsi bo muri iyo kimini nawe yari ahafite urugo, Nzirorera Joseph wabaye minisitiri, akaba n’munyamabanga Mukuru wa MRND, wari ku isonga rya Jenoside muri ako gace, nawe niho yari atuye. Colonel Setako wahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda niho avuka.

Ikigo nderabuzima cya Rwankeri cyakunze kuyoborwa n’abapasitori b’abahezanguni kugeza igihe haziye uwitwa Kanyabukamba, wari avuye i Mudende.

Kanyabukamba yafatanije na Ndekezi wayoboraga ishuri ryisumbuye rya Rwankeli, ubu aba muri Canada, Nzarora yigishaga muri iryo shuri, ubu aba muri Uganda, hamwe n’abandi bakozi bakorga muri icyo kigo. Hishwe pasitoro Mutabazi n’umuhungu we Havugimana wigishaga muri College, pasteur Kanamugire, Masabo wakoraga mu bitaro bya Rwankeri, umuryango wa Pasteur Rwakana.

Ubwicanyi bwabaye tariki ya 7 Mata 1994 bwatangijwe na Col. Ephrem Setako wategetse ko bica Pasteur Semisabike wari umuhutu wanze ko bica umugore we, Setako yamurasiye imbere y’Interahamwe, iruhande rw’urusengero rw’abadivantisiti, mu Rwankeri. Nyuma Kanyabukamba n’izindi Nterahamwe bakomeje ubwicanyi aho mu Rwankeri no mu tundi duce tuhakikije.

Nzirorera Joseph yaguye muri gereza y’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ataburanye, Kajelijeli Juvenal yahamijwe icyaha cya Jenoside ahanishwa igifungo cy’imyaka 45 n’urwo rukiko afungiye muri Mali, Col Setako yahamijwe icyaha cya Jenoside nawe n’urwo rukiko, ahanishwa igifungo cy’imyaka 25, yapfuye atarangije igihano. Mpiranya Matthias yapfuye ataburanye.

Kanyabukamba bivugwa ko yahungiye muri Nigeria aho yakomeje kwiga. Hari n’abandi bakozi mu bigo binyuranye by’idini adivantisiti bakoze Jenoside ubu bakaba baba muri Amerika.

Murambi, Rulindo

Mukarwego Verediyana yari umuforomokazi. Yavukiye i Kabuye mu Karere ka Gasabo muri 1966 yiga amashuri yisumbuye mu ishuri ry’Abaforomokazi i Kabgayi, aho yayarangije muri 1989 ari nawo mwaka yatangiriye akazi mu kigo nderabuzima cya Murambi ahahoze ari muri Komini Mugambazi.

Kuwa 28/10/2008 Urukiko Gacaca, Inteko ya Kabuye mu bujurire rwamukatiye igifungo cy’imyaka cumi n’icyenda (19) kubera ubwicanyi burimo no gutema umugabo witwaga Ntigurirwa. Afungiye muri gereza ya Ngoma.

Umugabo we Mutsindashyaka Placide, nawe wakoze jenoside, yarangije igihano cy’igifungo cy’imyaka cumi n’icyenda (19).

Shyorongi, Rulindo

Uzamukunda Jospéhine ni umubikira wo mu Muryango w’aba Penitentes de Saint Francois wavuraga mu kigo nderabuzima cya Shyorongi ari naho avuka. Yahamwe n’icyaha cya Jenoside, arafungwa, akora n’imirimo nsimburagifungo i Rusiga/ Rulindo, nayo arayirangiza. Ubu yasubiye mu bubikira.

Nyange, Ngoma

Habimana Laurent muri 1994 yungirije umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyange iwabo mu cyahoze ari Komini Mugesera. Yize mu ishuri ry’abafasha b’abaforomo i Kigali (EAM) arangiza amashuri yisumbuye muri 1983 akora akazi mu bigo nderabuzima bitandukanye nka Kirehe na Nyamugali mu Karere ka Kirehe ubu, Rukoma na Nyange mu Karere ka Ngoma.

Yafunzwe muri 1997 kubera ibyaha bya jenoside agihunguka avuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Yaburanishijwe bwa mbere muri 2000 n’Urukiko rwa mbere rw’Iremezo rwa Kibungo akatirwa burundu ashinjwa jenoside. Aho Inkiko Gacaca zitangiriye, yaburanishijwe n’Inteko y’Umurenge wa Mugesera ndetse n’Inteko y’Ubujurire bwa Gatare, igihano gikomeza kuba burundu n’ubwo imirimo y’Inkiko Gacaca yashojwe agitegereje gusubirishamo. Igihano aragikorera muri gereza ya Rwamagana.

Congo Nil, Rutsiro

Twagirayezu Denis yahamwe n’icyaha cya Jenoside yakoreye kuri Paruwasi Gatorika ya Congo Nil afatanyije na padiri Gabriel Maindron na padiri Urbain Twagirayezu.

Kinunu, Rutsiro

Mbarushimana Ephrem yakoreye Jenoside kuri paruwasi gatorika ya Kinunu. Yavukaga mu yahoze ari Komini Kayove (Gisenyi). Yarahunze.

Nyundo, Rubavu

Iki kigo cyagize abaforomo bamamaye mu bwicanyi:

Umubikira wo mu Muryango w’Abenebikira witwaga Soeur Céline Bamporiki yagize uruhare runini mu iyicwa ry’abatutsi ku Nyundo afatanyije na Padiri Edouard Nturiye bitaga Simba. Soeur Céline yaguye muri gereza ya Musanze muri 2018 yarakatiye igifungo cy’imyaka cumi n’icyenda (19); Nyiranzubahimana Laurence wahungiye Uganda urubanza rutararangira. Ni umugore wa Nkundabanyanga Fideli, umuforomo mu bitaro bya Gisenyi nawe wishe abatutsi; Hari na Libonande Anastase nawe wahunze na Kanyarengwe Patirisiya wakoraga mu cyumba cy’ababyeyi ku Nyundo.

Abandi bo ku Nyundo bahamwe n’ibyaha bya jenoside ni abasosiyari Bendantarama Agathe na Dusabemariya Patricie. Bombi bize mu ishuri ry’abasosiyari ku Karubanda (Huye) kandi bombi bafungiye muri gereza ya Musanze. Bendantarama Agathe yavutse muri 1958 mu cyahoze ari komini Ruhondo, ubu ni mu Karere ka Musanze. Ahungutse ava muri Kongo, yakoze mu kigo cy’imfubyi ku Nyundo kuva muri 1997 kugeza muri 2009 afungwa kubera ibyaha bya jenoside. Inteko ya Nyarugunga (Kanombe) yamukatiye igihano cy’igifungo cy’imyaka mirongo itatu (30).

Dusabemariya Patricie yavukiye muri komini Mutura (Akarere ka Rubavu) mu 1960. Yahungutse ava muri Kongo muri 1996 asubira mu kazi muri 2001 mu ishuri ry ‘ubugeni ku Nyundo kugeza muri 2009 afungwa. Yarezwe ibyaha byinshi bya jenoside birimo bwicanyi, gutoteza Abatutsi, kwitabira inama zitegura ubwicanyi no gushishikariza gukora jenoside ku Nyundo no mu nkengero. Akatiye burundu. Muri gereza azwi ku kabyiniriro ka Kanyankiko.

Rambura, Nyabihu

Ngaboyisonga Félicien yari umuforomo kuri centre de Santé ya Rambura, yakatiwe adahari n’Urukiko Gacaca rwa Cyahafi, Akarere ka Nyarugenge, igifungo cy’imyaka mirongo itatu (30) rumaze kumuhamya ubwicanyi bwakorewe abapadiri batatu (3) bo muri paruwasi ya Rambura no gusahura umutungo wayo urimo imodoka n’amafranga.

Umwanzuro

Uru ni urutonde rurerekana ko mu bari bashinzwe kuvura abantu batatiye igihango cy’umwuga wabo. Rurerekana kandi n’ukuntu Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye icyaha ndengakamere aho abaganga n’abaforomo bareka umwuga wabo wo kurengera ubuzima bagahitamo kwica.

CNLG irasaba ibihugu bicumbikiye aba baganga n’abaforomo bakoze jenoside, kandi bikaba byarabahaye akazi ko kuvura, ko bahagarikwa ku murimo wo kuvura, bakavanwa ku rutonde rw’abaganga n’abaforomo bemerewe gukora umwuga wo kuvura kandi bagashyikirizwa ubutabera mu gihe cya vuba.

CNLG ishimiye abantu bose bakomeje kugira uruhare muri iki gikorwa cy’ubutabera mu mahanga kugira ngo abakoze Jenoside bagatoroka igihugu babazwe ibyo bakoze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .