Visi Perezida wa Sena yasabye abazi ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside gutanga amakuru

Yanditswe na Habimana James
Kuya 22 Mata 2019 saa 10:03
Yasuwe :
0 0

Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, Harelimana Fatou, yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uwo muhango wabereye i Karama ku wa 21 Mata 1994, aho Abatutsi barenga ibihumbi 75 biciwe bigizwemo uruhare n’uwari Burugumesitiri wa Komini Runyinya witwaga Hategekimana Deo. Muri aka gace hari hahungiye abarenga ibihumbi 92.

Nkurunziza Innocent warokokeye muri ako gace yavuze inzira y’umusaraba yanyuzemo ahigwa ariko akaza kurokoka.

Yavuze ko ubwo Jenoside yatangiraga Abatutsi bahungiye kuri Paruwasi ya Karama, agace kari munsi y’imisozi miremire nk’ahazwi nko kuri Antene ya Huye, mu Bisi bya Kigasa n’ahandi; Interahamwe zaje guhiga abari bahihishe.

Yagize ati “Tariki 12-15 Mata hari Abatutsi bishwe muri Kibeho noneho abarokotse bahungiye i Karama, bukeye ku wa 16 na 17 Mata nabwo Interahamwe zaje kwica Abatutsi kuri Paruwasi ya Cyahinda; abaharokotse na bo bajya Karama, muri rusange hari abantu bagera ku bihumbi 92.”

Yavuze ko nyuma y’ijambo rya Perezida Sindikubwaho Théodore rihamagarira abari batuye muri Perefegitura ya Butare gukora Jenoside, muri Karama tariki 21 Mata 1994 ni bwo bagabweho ibitero bine n’Interahamwe harokoka mbarwa.

Yavuze ko abo Batutsi bagerageje kwirwanaho bakoresheje amabuye ndetse bamwe baza kuhava bahungira mu Burundi ariko abenshi barahiciwe.

Yagize ati “No mu nzira twanyuragamo twagendaga twicwa n’impunzi z’Abarundi zari mu Rwanda.”

Muri ubu buhamya, Nkurunziza yagaragaje uburyo nyuma yo kugera mu Burundi, we na bamwe mu bo mu muryango we bari barokotse ibitero bya Karama bongeye kugaruka mu Rwanda aho bari batuye ariko tariki 11 Ugushyingo 1994, bongera kwicwa n’Interahamwe zari zivuye muri Zone Turquoise zamenye ko bagarutse.

Ni we wenyine warokotse mu muryango we w’abantu icyenda nubwo na we yatemwe mu buryo bukomeye.

Mu ijambo rye Visi Perezida wa Sena, Harelimana Fatou, yashimiye abarokotse ku butwari bagaragaza bwo gutanga imbabazi no kwiyubaka.

Yagize ati “Abakoze Jenoside bakwiye na bo gutanga amakuru aho imwe mu mibiri ikiri kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Abasaba imbabazi na bo bakwiye kuzisaba kuko abazitanga biteguye kuzibaha.”

Yakomeje agira ati “Abantu badashaka kuza mu biganiro bakwiye kubihindura kuko kugeza ubu usanga abana babo aribo babyitabira bonyine, bakwiye kwisubiraho bakumva ko kwibuka bibareba, si byiza ko hakoreshwa igitsure.”

Perezida w’Umuryango uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside (IBUKA), Dusingizemungu Prof. Jean Pierre, we yagarutse ku miryango imwe itegamiye kuri leta ikorera hirya no hino mu gihugu, usanga ngo hari ubufasha bumwe itagenera bamwe mu barokotse Jenoside batishoboye kubera ko bafashwa na FARG.

Yavuze ko bidakwiye kuko ubwo bufasha bahabwa budahagije kandi abarokotse Jenoside batishoboye nk’abandi Banyarwanda bafite uburenganzira bwo gufashwa mu zindi gahunda zishyirwaho na leta.

Tariki 21 Mata 1994 nibwo Interahamwe zishe Abatutsi bari bahungiye i Karama mu yahoze ari Perefegitura ya Butare
Visi Perezida wa Sena, Harerimana Fatou, yifatanyije n'abaturage ba Karama mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye ubuzima bw'abarenga miliyoni
Uwo muhango wo kwibuka Abatutsi biciwe i Karama witabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye
Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, Harelimana Fatou, yasabye abazi ahari imibiri y'abishwe muri Jenoside gutanga amakuru
Abatutsi barenga ibihumbi 90 ni bo biciwe i Karama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza