00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Volkswagen Rwanda yatangiye kugerageza imashini zihinga zikoresha amashanyarazi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Nyakanga 2021 saa 10:14
Yasuwe :
0 0

Volkswagen Rwanda yatangiye kugerageza umushinga w’imashini zikoreshwa mu buhinzi (tractor) zikoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, aho igerageza ry’ibanze riri gukorerwa mu Bugesera.

Herbert Diess ukuriye Inama y’Ubutegetsi ya Volkswagen Group, yatangaje ko iyi mashini ihinga ikoresha amashanyarazi (E-Tractor] “ikora neza” cyane. Ubu mu Rwanda igerageza ryayo riri gukorwa bigizwemo uruhare n’Umuryango w’Abadage wita ku iterambere (GIZ) ndetse na Kaminuza y’u Rwanda binyuze muri Koleji yayo y’Ubumenyi na Siyansi.

Diess ati “Twatangiye umushinga wo kurengera ubuhinzi, ubuhinzi buzirana n’umwuka uhumanya wa CO2 aho abahinzi bashobora gusaba gukoresha e-tractor bagahabwa n’umushoferi uzobereye mu kuyikoresha.”

Iyi mashini ikoresha batiri zishyirwamo umuriro bitandukanye n’izari zisanzwe zakoreshaga mazutu cyangwa se lisansi.

Itsinda rigizwe n’Abanyarwanda, Abanya-Afurika y’Epfo ndetse n’Abadage niryo riri gukora kuri uyu mushinga.

Iyi mashini ikora imirimo itandukanye uhereye ku gutunganya ubutaka kugera ku gusarura.

Iyi mashini izajya ikoresha ingufu z'amashanyarazi bitandukanye n'izisanzwe zikoresha lisansi na mazutu
Igeragezwa riri gukorwa bigizwemo uruhare na GIZ na Kaminuza y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .