WASAC yemeje ko 2020 izasiga ikibazo cy’amazi mu Mujyi wa Kigali ari amateka

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 18 Gicurasi 2019 saa 05:04
Yasuwe :
0 0

Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Amazi meza, Isuku n’Isukura (WASAC), cyatangaje ko mu mwaka utaha wa 2020, uzasiga ikibazo cy’amazi mu Mujyi wa Kigali kitakiharangwa.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Muzora Aimé, kuri uyu wa Gatanu, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.

Ubuyobozi bwa WASAC bwatembereje abanyamakuru bubereka ahari kubaka imiyoboro minini y’amazi mu ruganda rw’amazi ruri kubakwa i Kanzenze mu Karere ka Bugesera.

Nyuma y’aho beretswe ibigega binini by’amazi biri kubakwa i Gahanga mu Karere ka Kicukiro bizajya bitanga amazi i Remera, Kabeza, Kanombe na Busanza ndetse banasura uruganda rw’amazi rwa Nzove.

Aba banyamakuru baneretswe uburyo amazi yo mu ruganda rwa Nzove atunganywa n’uko avanwa muri Nyabarongo n’inzira anyuzwamo kugira ngo agere mu baturage.

Babwiwe ko uru ruganda rw’amazi rwa Nzove rufite ubushobozi bwo gutanga meterokibe ibihumbi 105 ku munsi ariko bitewe n’ikibazo cy’imiyoboro rutanga atarenze meterokibe ibihumbi 80.

Ku mwaka uru ruganda rukoresha miliyari 9 z’amafaranga y’amashanyarazi na miliyari zigera kuri enye zishyirwa mu kugura imiti ishyirwa mu mazi.

Umuyobozi wa WASAC, Muzora Aimé, yemeje ko iyi mishinga yo gutunganya imiyoboro minini no kubaka ibigega by’amazi izuzura mu 2020 kandi izakemura ikibazo cy’amazi cyagaragaraga mu Mujyi wa Kigali no mu bice biwegereye.

Yagize ati “Ni umushinga ugizwe n’imiyoboro migari minini y’amazi n’ibigega ku buryo n’indi izaba ishamikira kuri iyo minini kugira ngo tubashe kugeza amazi meza ku baturage bose. Navuga ko ari ikibazo cy’igihe gisigaye ariko na cyo kitarambiranye kugira ngo abantu babe bihagije ku mazi meza.”

Yakomeje agira ati “Kuri ruriya ruganda [rwa Kanzenze] tuzahakura meterokibe ibihumbi 40 izigera ku bihumbi 30 tuzohereze mu Mujyi wa Kigali. Mu by’ukuri mu mwaka utaha tuzaba dufite amazi yose ahagije Umujyi wa Kigali”.

Yongeyeho ko ikibazo cyari gihari ari icy’imiyoboro iyajyana kandi nayo ikaba iri kubakwa ndetse mu mwaka utaha mu kwezi kwa Kane izaba yarangiye.

Yasoje ahamya ko uyu mushinga mu kwagura no gusana imiyoboro ishaje no kubaka ibigega uzatwara miliyari 60 z’amafaranga y’u Rwanda kandi uzakora imiyoboro ifite ibirometero 568 byo mu Mujyi wa Kigali n’ahahegereye hagaragara ko hari guturwa cyane.

Ahari kubakwa uruganda rw'amazi i Kanzenze mu Karere ka Bugesera
Ahari kubakwa ibigega by'amazi i Gahanga
Ahayungururirwa amazi mu ruganda rwa Nzove
Inzira amazi yo muri Nyabarongo anyuramo ajya gutunganyirizwa mu ruganda rwa Nzove
Mu ruganda rw'amazi rwa Nzove

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza