Yeguye ikaramu! Gahongayire uteganya gusubira muri filime yisanzemo impano nshya (Video)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 6 Mata 2020 saa 07:41
Yasuwe :
0 0

Nta washidikanya ko abahanzi iyo babonye umwanya uhagije bari mu rugo bashobora kuwubyaza umusaruro, bakagura inganzo yabo, bakanandika ibihangano bishya.

Ibyumweru bisaga bibiri birashize hashyizweho amabwiriza yo kuguma mu rugo mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus. Yabaye iyo kwisuzuma byimbitse no gutekereza byagutse ku mpano buri wese yifitemo.

Mu bo byabyariye amavuta harimo umuhanzikazi Aline Gahongayire, umugore uri mu b’imbere mu muziki uhimbaza Imana.

Gahongayire usanzwe aririmba, akerekana imideli, akanakina filime yabwiye IGIHE ko gahunda ya Guma mu rugo yamuhishuriye izindi mpano yifitemo.

Ati “Kuguma mu rugo, kuhirirwa no kudasohoka ni ubuzima buguha umwanya wo gutekereza ku bifite akamaro wakora. Umuntu aragambira ariko Imana igasohoza.’’

Kuri gahunda ye y’umunsi agira igihe cyihariye cyo gusoma Bibiliya no kuyitekerezaho.

Yagize ati “Ubu ngira umwanya wo kwicara ngatekereza ku ijambo ry’Imana kuko ntajya ku rusengero cyangwa mu kazi. Icyo nshyizeho umutima nkibonera umwanya.’’

Ubusanzwe Gahongayire yandika indirimbo ari ahantu hatuje, nibura agakoresha iminota mike yandika ariko byarahindutse.

Ati “Mu buzima bwanjye, gufata ikaramu nkamara amasaha abiri nandika ntibyambagaho, nafataga iminota nka 30. Hari igihe wandika ukagenda ariko ntugire umwanya wo kubitekerezaho. Ubu byambereye igihe cyo gusubira mu ndirimbo naririmbye kera n’izo ntibukaga amagambo azigize.’’

“Sindabona injyana y’indirimbo maze kwandika ariko kuva igihe cyo kuguma mu rugo gishyizweho [ku wa 21 Werurwe 2020], zimaze kuba nyinshi, ibitabo ndabyujuje. Mfite ibisobanuro by’amagambo y’ubwenge (quotes). Nisanzemo impano z’ibintu ntari nzi ko nifitemo.’’

Gahongayire amaze kwandika quotes 108 ariko ategereje kuzikorera ubugororangingo no kugisha inama abanditsi babizobereyemo mbere yo kuzitangaza.

Mu kwandika yibanda ku magambo asaba abantu kutiheba kuko Imana yifuza kubagirira ibyiza. Hari ivuga ko “Gutekereza ibyo ntashoboye binyima imbaraga zo kuba nabishobora ariko gutekereza ko nzabishobora bimpa imbaraga zo kubishobora.’’

Gahongayire yashimye abashinzwe umutekano n’abaganga bitanga ngo abaturarwanda batekane kandi bagire ubuzima bwiza, birinda, banarinda abandi

Uyu muhanzi wanamenyekanye mu ruhando rwa sinema yakunzwe cyane mu Rwanda ‘Ikigeragezo cy’Ubuzima’, yaciye amarenga ko agiye gusubira muri sinema, yibanda ku za gikirisitu.

Muri iyi minsi mu bimuhuza harimo no kureba filime za cartoon ziboneka kuri Netflix. Ati “Kubera kwicara mu rugo no kureba filime numvise mfite imbaraga nyinshi zo gusubira muri sinema nkuko nahozemo kera. Iyo ndebye filime z’abantu bakuru hari ibyo mbona nkavuga nti nanjye nabikina.’’

Nubwo hari inyungu yabonyemo, Gahongayire yanatewe irungu no kuba kure y’inshuti ze.

Ati “Byarangoye kubyuka nkitunganya, nkatsa imodoka ikaguma mu rugo, singende, sinsohoke. Byarantonze kudahura n’abantu, ukabona umuntu agize ibyago ariko ntumugeraho. Byatumye bya bintu bindimo mbifunga cyane. Naravunitse ariko nakuyemo isomo rivuga ko urukundo ari urwa none. Niba utekereje kungirira neza, bikore uyu munsi kuki ejo tutazi uko bimeze.’’

Usibye gusurana, hari ibindi byinshi byahindutse kuko nk’amadini yahinduye umuvuno wo gukora ivugabutumwa kuko yifashisha imbuga nkoranyambaga.

Gahongayire avuga ko ‘‘Iki gihe gikwiye gusiga isomo ko ivugabutumwa rigomba kwagurwa hifashishijwe inzira zose zatuma bwamamara bukagera mu mfuruka zose z’Isi. Ni byiza kugendana n’iterambere ariko utanga ubutumwa bukwiye.’’

Mu mishinga, Gahongayire ateganya mu gihe Coronavirus izatanga agahenge irimo gusohora indirimbo no gukomeza ibikorwa bye by’ubushabitsi. Mu ndirimbo yakoze harimo iyitwa ‘Imana ni umubyeyi’, yanditse avuye mu bitaro.

Ati “Dukeneye gutanga ibyiringiro ku bato n’igihugu cyose kuko nta we utarahungabanye. Uwashyize ibyiringiro mu Mana, ni we izacira inzira. Ubutumwa ntanga ni ugushyira ibyiringiro kuri Yesu Kirisitu.’’

Mu butumwa bwe yashishikarije abaturarwanda gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima mu kwirinda Coronavirus no kubyaza umwanya bari mu rugo mo ibitekerezo by’akamaro.

Gahongayire yakunzwe mu bihangano birimo “Warampishe”, “Niyo yabikoze”, “Iyabivuze”, “Irakora” ft TMC, “I see you” ft Serge Iyamuremye, “I love it”, "Nta banga’’, “Nakumbuka”, “Yarahabaye”, “Ni nde watubuza” na “Ndanyuzwe’’. Afite album zirindwi zirimo ‘New Woman’ yamuritse mu 2017.

Ndanyuzwe ya Aline Gahongayire imaze kurebwa n’abagera kuri miliyoni ebyiri kuri Youtube

Gahongayire yasabiye u Rwanda gukomeza guhishwa n’Imana

Gahongayire arateganya kongera kujya mu ruhando rwa filime
Gahongayire yasabye buri wese guhora yiteguye kuko nta we uzi umunsi n’igihe ashobora gutungurirwaho
Gahongayire afite album zirindwi zirimo ‘New Woman’ yamuritse mu 2017 mu gitaramo cyabereye muri Ubumwe Grande Hotel mu Mujyi wa Kigali
Gahongayire ni umugore ukunda Imana n’abantu, ni umuhanzi, umunyamideli, umwanditsi w’indirimbo, yanakinnye muri filime 'Ikigeragezo cy'ubuzima'

Video: Mushimiyimana Azeem


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .