00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yibye telefone; imvano yo gushinja Tom Byabagamba icyaha cy’ubujura

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Nzeri 2020 saa 07:14
Yasuwe :
0 0

Tom Byabagamba wahoranye ipeti rya Colonel mu Ngabo z’u Rwanda mbere yo kuryamburwa, aho yari akuriye abarinda Umukuru w’Igihugu, ubu ari mu nkiko ku byaha bitandukanye n’ibindi yigeze gushinjwa bijyanye n’ubujura.

Muri Kanama 2014, Byabagamba yatawe muri yombi bwa mbere akurikiranyweho ibyaha birimo guhisha nkana ibimenyetso byagaragaza uwakoze icyaha, gukwirakwiza impuha zigamije kugomesha rubanda no kurwangisha ubutegetsi buriho, igikorwa cyo gusebya Leta ari umuyobozi ndetse no gusuzugura ibirango by’igihugu.

Nyuma y’imyaka ibiri aburana, mu 2016 yakatiwe n’inkiko gufungwa imyaka 21 no kwamburwa impeta zose za gisirikare. Yaje kujuririra iki gihano maze ku wa 27 Ukuboza 2019, Urukiko rw’Ubujurire rumukatira imyaka 15 y’igifungo no kumwambura impeta zose za gisirikare.

Magingo aya, yasubiye mu nkiko ku byaha bishya, bitari bimenyerewe ku muntu uri muri gereza by’umwihariko wabaye umusirikare mukuru, aribyo by’ubujura.

Kuwa 21 Nyakanga 2020, nibwo bwa mbere yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kugira ngo abazwe kuri ibi byaha. Yari yambaye imyenda igaragaza impuzankano z’imfungwa za gisirikare, ntabwo yari yambaye imyenda ya gisirikare kuko yari yitabye urukiko rwa gisivile.

Ntabwo higeze hasobanurwa uko iki cyaha gishya akurikiranyweho cyakozwe, gusa amakuru IGIHE yamenye icyo gihe ni uko ubujura aregwa bwabaye aho yari yagiye kuburanira mbere.

Umucamanza icyo gihe yamumenyesheje ko akurikiranyweho icyaha cy’ubujura, undi avuga ko atacyemera. Iburanisha ry’uwo munsi ryarasubitswe ryimurirwa ku wa 14 Nzeri kuko atari afite abamwunganira.

Imvano yo kumushinja icyaha cy’ubujura

Byabagamba aregwa icyaha cyo kwiba giteganywa n’ingingo ya 165 kigahanishwa iya 166 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda ryo mu 2018.

Iki cyaha gishingiye ku bujura bwa telefoni n’indahuzo (Chargeur) yayo ashinjwa ko yibye. Amakuru yizewe agera kuri IGIHE, ni uko tariki ya 12 Werurwe 2020, umutwe ushinzwe imyitwarire mu gisirikare (Military Police) wasatse ishami rya gereza ya gisirikare riri mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe hagamijwe kureba niba nta bintu bibujijwe abafungwa baba batunze birimo ibyafasha mu gukora icyaha.

Muri iryo saka, bivugwa ko Byabagamba yafatanywe telefoni ya Samsung Galaxy J2 yinjijwe muri gereza rwihishwa. Akimara kuyifatanwa, ngo yabajijwe aho yayikuye, asubiza ko ari mu Rukiko rw’Ubujurire ariko ko yayitwaye atayihawe na nyirayo ubwo yari yagiye gusomerwa.

Amakuru avuga ko muri uko kubazwa yasubije ko yayicomokoye aho yari icometse ku muriro maze yo n’indahuzo yayo arabitwa; aha niho havuye icyaha cy’ubujura aregwa.

Mu ibazwa rye muri RIB ngo yavuze ko atemera icyaha kuko ngo ajya kuyitwara, nta nabi yari igamijwe ndetse ngo iyo amenya nyirayo yari kubimubwira.

Umugambi wo gutoroka gereza

IGIHE yabonye amakuru ko ubwo yafatanwaga telefoni, byagaragaye ko yari afite umugambi wo gutoroka, ngo kuko usibye telefoni, yari anafite amafaranga. Gusa ku bwo kubura ibimenyetso ku cyaha cyo gutoroka, bitewe n’uko atigeze afatirwa mu cyuho nko kuba umuntu yaba ari kurira uruzitiro cyangwa se ikindi nk’icyo kijyanye no gutoroka, yarezwe icyaha cy’ubujura kuko aricyo cyari gifitiwe ibimenyetso.

Mu bimenyetso byashingiweho aregwa iki cyaha, ngo harimo ubuhamya bw’abasirikare basatse iyo gereza bakamusangana iriya telefoni.

Muri Mata uyu mwaka, Igisirikare cy’u Rwanda cyari cyatangaje ko uyu mugabo agiye kongera kugezwa mu nkiko za gisirikare kubera ibindi byaha yakoreye muri gereza aho afungiye. Icyo gihe RDF yavuze ko azaba akurikiranyweho ibyaha birimo kugerageza gutanga ruswa no gutoroka Gereza ya Gisirikare.

Itangazo rya RDF ryavugaga ko “Ibikorwa bigize icyaha byakozwe na Col Tom Byabagamba n’abo bafatanyije bari muri gereza no hanze yayo bari gukorwaho iperereza”.

Nyuma y’iminsi 13, RIB yatangaje ko yataye muri yombi abantu batatu bakurikiranyweho icyaha cyo gushaka gutoroka kw’imfungwa cyangwa umugororwa, aha havugwaga Byabagamba.

Abari mu mugambi wo gushaka kumufasha gutoroka bafashwe barimo uwitwa Museminali John watawe muri yombi ku wa 23 Mata, Mugisha Jimmy wafashwe ku wa 15 Mata na Mukimbili Emmanuel wafashwe ku wa 17 Mata.

Uyu John Museminali ni umugabo wa Rosemary Museminali wigeze kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, akaba aba ari n’umuvandimwe wa Mary Baine, umugore wa Tom Byabagamba. Baine yigeze kuba Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro.

Mu gihe yaba ahamwe n’icyaha cy’ubujura, Byabagamba ashobora guhanishwa igifungo cy’umwaka umwe n’amezi atandatu n’ihazabu ya miliyoni imwe. Hashingiwe ku kuba ibyo yakoze ari isubiracyaha nk’umuntu uri muri gereza, abanyamategeko basobanura ko bishoboka ko igihano cye cyakwiyongera kikaba imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni ebyiri.

Bivugwa ko Tom Byabagamba yibye telefoni mu rukiko ubwo yajyaga kuburana
Byabagamba Tom ubwo yitabaga Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro kugira ngo yisobanure ku byaha by'ubujura

Inkuru bifitanye isano:

- Col Tom Byabagamba agiye kongera kugezwa mu rukiko ku byaha birimo gushaka gutoroka gereza

- Batatu bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gushaka gutoroka kwa Col Byabagamba


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .