00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifatwa rya Goma: U Rwanda rurasaba M23 na Congo gucyemura ikibazo mu biganiro

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 21 November 2012 saa 11:56
Yasuwe :

Nyuma y’ifatwa ry’umujyi wa Goma na M23, Leta y’u Rwanda irahamagarira Repuburika Iharanira Demukarsi ya Congo n’umutwe wa M23 gukemura ikibazo binyuze mu biganiro.
Leta y’u Rwanda, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo ku wa 20 Ugushyingo 2012. agaragaza muri iryo
tangazo ko hakwiye ibiganiro nyuma yo kubona ko inzira ya gisirikare atari wo muti. Asaba ko ibiganiro bya Politiki n’ubushake bw’Ibihugu (...)

Nyuma y’ifatwa ry’umujyi wa Goma na M23, Leta y’u Rwanda irahamagarira Repuburika Iharanira Demukarsi ya Congo n’umutwe wa M23 gukemura ikibazo binyuze mu biganiro.

Leta y’u Rwanda, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo ku wa 20 Ugushyingo 2012. agaragaza muri iryo
tangazo ko hakwiye ibiganiro nyuma yo kubona ko inzira ya gisirikare atari wo muti. Asaba ko ibiganiro bya Politiki n’ubushake bw’Ibihugu by’Akanama k’Afurika y’Ibiyaga bigari (ICGLR) byakomeza.

Mushikiwabo ati “Ibyabaye uyu munsi muri Goma, ni ikimenyetso kigaragaza neza ko inzira ya gisirikare yananiwe gukemura ikibazo nyuma y’ifatwa rya Goma, ibiganiro bya politiki niyo nzira yonyine yo gukemura ikibazo gikomeje. U Rwanda rufite ubushake bwo gushaka amahoro binyuze muri ICGLR, kandi tuzakomeza gukorana n’ibihugu biyigize mu gushaka amahoro arambye mu karere kacu.”

Minisitiri Mushikiwabo ari i Kampala ku itariki ya 20 Ugushyingo, yatangaje ko Umuryango Mpuzamahanga wananiwe gushingira ku mpamvu nyazo z’ibibazo biri mu karere k’Ibiyaga Bigari, mu kuhagarura amahoro n’umutekano.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .