Ubuyobozi bwa Minisiteri y’Uburezi, butangaza ko ubu bwihaye intego ko mu mwaka wa 2017 mudasobwa zigera kuri miliyoni zizaba zatanzwe muri gahunda ya “One Laptop per child”.
Ibi biravugwa mu gihe iyi gahunda ari imwe mu zatunzwe agatoki na Raporo y’Umugenzuzi w’imari ya Leta zigaragaramo imicungire mibi y’imari ya Leta.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi Madamu Shalon Haba yatangaje ko n’ubwo inzitizi zitajya zibura muri gahunda za Minisiteri y’Uburezi zitandukanye, ngo hari igikorwa ngo uburezi bw’u Rwanda butere imbere.
Mu gihe kandi bitarashoboka ko buri mwana w’Umunyarwanda yabona mudasobwa ye ngo ubu haratekerezwa uburyo izi mudasobwa zashyirwa mu cyumba (Laboratory) hanyuma buri mwana akabona umwanya wo kuyikoresha.
Minisiteri y’Uburezi ni imwe muri minisiteri n’ibigo bya Leta byagaragayeho amakosa mu micungire y’umutungo wa Leta. Muri gahunda zakemanzwe mu micungire harimo gahunda yo kugeza ku mwana wese mudasobwa “One Laptop per Child,” ndetse n’iyo kubaka ibyumba by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12.
TANGA IGITEKEREZO