Urukiko rukuru rwashimangiye ko umunyamakuru akaba n’umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Umusingi, Gatera Stanley, akomeza igihano cy’igifungo cy’umwaka yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.
Gatera Stanley yari yajuririye mu Rukiko Rukuru nyuma yo kutishimira igihano yari yafatiwe n’urwa Gasabo.
Gatera Stanley akurikiranweho kuba nk’umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Umusingi yaratumye ku wa 28 Kamena 2012 hasohoka inkuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Impamvu abagabo bahura n’ibibazo bakurikiye ubwiza bw’abakobwa bitwa abatutsikazi”, itambuka.
Iyo nkuru yasohotse hagaragara ko yanditswe n’uwitwa Shangazi, ntiyashimishije Umuryango “Pro-femmes Twese Hamwe” , wahise wandikira Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) basaba ko bakurikirana umuntu wanditse iyo nkuru.
Gatera Stanley warezwe na Pro-femmes ingengabitekerezo ya Jenoside, ariko Stanley we akabihakana avuga ko itari inkuru cyari igitekerezo.
Urukiko rwahamije Gatera ko hifashishijwe itegeko ry’itangazamakuru u Rwanda rugenderaho rivuga ko buri gihe nyir’ikinyamakuru atangaza uwanditse inkuru , ariko Gatera akaba ataragaragaje uwayanditse kandi akayireka igatambuka, ibyo yarakoze Urukiko rusanga ari ubufatanyacyaha.
Gatera Stanley yatawe muri yombi kuwa 1 Kanama 2012 azira iyo nkuru yasohotse ku wa 28 Kamena 2012 mu kinyamakuru “Umusingi” yagaragaragamo ivangura nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Polisi ubwo yatabwaga muri yombi.
Gatera Stanley azarangiriza umwaka w’igifungo yakatiwe muri gereza ya Kimironko.
TANGA IGITEKEREZO