Umuyobozi wa gereza utazafungura umuntu warangije igihano cye cyangwa agafunga umuntu udafite impapuro z’urukiko zimufunga azajya ashyikirizwa inkiko maze abihanirwe n’amategeko.
Ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harelimana mu nama ya mbere y’Inama y’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) yabaye kuwa kane.
Iyi nama y’uru rwego yahuje abacungagereza bakuru n’abato iyoborwa na Minisitiri w’Umutekano niyo ya mbere ibaye kuva rwashyirwaho rugahabwa ubuyobozi mu kwezi kwa karindwi umwaka ushize wa 2011. Bize ku bijyanye no kureba aho uru rwego rugeze rwiyubaka.
Yabwiye abacungagereza n’abayobozi ba za gereza ko bagomba kujya bubahiriza amategeko, kandi ko Umuyobozi wa gereza agomba gufunga umuntu ari uko hari impapuro zimufunga kuko uzabirengaho azabihanirwa n’amategeko.
Minisitiri Harelimana yatangarije abari mu nama ko mu gihe gito rumaze rugiyeho rumaze kugera kuri byinshi nko mu rwego rwo kongera umusaruro ndetse no kubahiriza uburenganzira bw’imfungwa n’abagororwa.
Yavuze ko abakozi b’uru rwego bagengwa n’amasezerano (status) yihariye bagiye guhabwa amapeti, buri mucungagereza akazahabwa umushara hagendewe ku ipeti rye.
N’ubwo abakozi b’uru rwego bagiye guhabwa amapeti, hari bamwe mu bakozi bazagumya kugengwa na status y’abakozi ba leta harimo nk’abahoze bakorera icyitwa TIG.
RCS yagiyeho mu kwezi kwa karindwi umwaka ushize wa 2011 ihuza icyari urwego rw’igihugu rushinzwe imicungire ya za gereza ndetse na komite y’igihugu ishinzwe imirimo nsimburagifungo (TIG).
TANGA IGITEKEREZO