2/02/2020 itariki ifite umwihariko waherukaga mu myaka 900 ishize

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 2 Gashyantare 2020 saa 03:29
Yasuwe :
0 0

Kuri iki Cyumweru tariki 2/02/2020, ni umunsi ufite umwihariko wo kugira itariki, Ukwezi n’umwaka bisomeka kimwe uhereye imbere n’inyuma bizwi nka ‘Palindrome’ ibintu abatuye Isi badakunze kugira amahirwe yo kubona kuko biba gake cyane.

Palindrome ni uburyo ijambo cyangwa imibare bishobora kugira umwihariko wo gusomwa kimwe uhereye imbere cyangwa inyuma, ijambo rizwiho cyane kugira uyu mwihariko ni ijambo ry’icyongereza ‘Madam’.

Umunsi, Ukwezi n’umwaka by’uyu munsi nabyo iyo ubitondetse ku buryo bw’imibare 8 itagira ikiyitandukanya (02022020) ubundi ukayisoma, usanga ibyo usomye uhereye imbere ari nabyo uri buze gusoma uhereye inyuma.

Ubusanzwe ku isi hari uburyo buzwi cyane mu kwandika amatariki, aho hari abahera ku kwezi, itariki n’umwaka nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa bagahera ku itariki, ukwezi n’umwaka.

Kuri iyi tariki, uko wabyandika kose wasoma uhereye inyuma cyangwa imbere bikomeze kumera kimwe.

Umwarimu muri Kaminuza ya Portland, Aziz Inan, wakunze no gukurikirana cyane ibijyanye n’amatariki adasanzwe ndetse akaba afite n’urubuga abishyiraho, yavuze ko aya ari amahirwe aza rimwe mu buzima bw’abatuye Isi.

Ati “Turi abanyamahirwe kugira ngo ubu buryo bwo gusomwa kimwe kw’amatariki uhereye imbere cyangwa inyuma kubeho mu buzima bwacu kuko bibaho gake cyane”.

Inan avuga ko uku guhuza gufite umwihariko kuko aya matariki wayandika mu buryo bw’Abanya-Amerika babanza Ukwezi,umunsi n’umwaka cyangwa wabanza Umunsi, Ukwezi ugakurikizaho umwaka byo se bihura.

Yavuze ko bitandukanye na tariki 11/02/2011 nayo yavuzwe cyane, kuko byo bitakundaga kuko hari ibihugu biyandika mu bundi buryo aho babanza ukwezi bikaba 02/11/2011.

Kuri Inan ibi byaherukaga kuba mu myaka 900 ishize ubwo hari ku itariki ya 11 Ugushingo 1111 ( 11/11/1111).

Uyu mwalimu avuga ko yibanda ku matariki nk’ayo atangaje kuko atuma abantu bakanguka bagakunda imibare. Ngo ni nayo yifashisha ashishikariza abo yigisha gukunda imibare na siyansi.

Amatariki yihariye nk’aya azongera kubaho mu myaka 101 iri imbere, byongere gutegereza ubwo hazaba ari ku wa 3 Werurwe 3030 (03/03/2030).

Indi tariki ya hafi ikurikiranye gutyo izaba tariki 12 Gashyantare 2021.

Si ibintu bikunze kubaho ko imibare igize itariki, ukwezi n'umwaka isomwa kimwe uhereye imbere n'inyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza