Abagabo bafite uruhara muri Aziya bakomeje kwiyongera

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 6 Mata 2020 saa 06:02
Yasuwe :
0 0

Umubare w’abagabo bafite uruhara muri Aziya kandi bafite imyaka mike ukomeje kwiyongera ku mpambu zitavugwaho rumwe.

Alex Han wo mu Majyaruguru ashyira u Burasirazuba bw’u Bushinwa yavuze ko yatangiye kuzana uruhare akiri mu myaka 20.

Yashimangiye ko ari ikibazo asangiye na bagenzi be benshi, mu gihe ubusanzwe mu mateka byari bizwi ko abagabo bo muri Aziya badakunze kugira uruhara cyane.

Han w’imyaka 34 kuri ubu avuga ko yatangiye kuzana uruhara ubwo yigaga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza i Beijing, bikarushaho ubwo yajyaga gukomeza amasomo y’icyiciro gihanitse mu Budage.

Mu igenzura yakoze, avuga ko yasanze umunaniro, ifunguro ribi, kubura ibitotsi no kunywa itabi ari bimwe mu byongera ibyago byo kuzana uruhare umuntu akiri muto.

Ubushakashatsi bwakorewe mu mijyi itandatu yo mu Bushinwa mu mwaka wa 2010, bwagaragaje ko abagabo bagera kuri 3 % bari hagati y’imyaka 18 na 19 baba bafite uruhara na 13 % by’abafite imyaka iri mu kigero cya 30 .

CNN yatangaje ko hari ubundi bushakashatsi bwakorewe muri Koreya y’Epfo, bukagaragaza ko 14.1 % by’abagabo muri icyo gihugu bafite uruhara. Ubundi bushakashatsi kandi bwagaragaje ko abagabo bo mu Buyapani bazana uruhara mbere y’imyaka icumi ugereranyije n’abagabo bangana bo ku mugabane w’u Burayi.

Isuzuma riherutse gukorwa n’Umuryango China Association of Health Promotion and Education ryagaragaje abagabo basaga 30 % bo mu Bushinwa bagira uruhara mbere cyane y’abandi bagabo bangana mu bindi bihugu.

Muri Kaminuza ya Tsinghua mu Mujyi wa Beijing, bakoze igenzura basanga 60 % by’abanyeshuri b’abagabo bayigamo batangiye kuzana ibimenyetso by’uruhara.

Televiziyo ya Leta mu Bushinwa, CGTN nayo iherutse gutangaza ko kuzana uruhara bimeze nk’icyorezo muri icyo gihugu.

Nko mu Bushinwa, abafite uruhara cyane cyane abakiri bato bakoresha uburyo bushya bwo kwishyirishaho imisatsi y’imikorano.

Han yabwiye CNN ko nawe yagiye kwishyirishaho undi musatsi muri Thailand. Icyo gikorwa cyo kumushyiraho umusatsi mushya cyamutwaye amasaha icumi, yishyura ibihumbi icyenda by’amadolari.

Yavuze ko ingaruka zikomeye kugira uruhara ukiri muto bigira, harimo ipfunwe no kwitakariza icyizere ndetse no gufatwa nabi na bagenzi bawe. Mu mico myinshi yo muri Aziya abasore bakundwa cyane ni abafite imisatsi myinshi.

Ubushakashatsi bwakorewe muri Koreya bugasohoka mu kinyamakuru International Journal of Dermatology, bwagaragaje ko umuntu ufite uruhara afatwa nk’ushaje cyane ugereranyije n’uwo bangana udafite uruhara.

Mu 2018, Komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Koreya yasabye abakoresha kutavangura abakozi b’abagabo bafite uruhara, nyuma y’uko ikigo kimwe gisabye umwe mu bashakaga akazi kuzaza gukora ikazamini cy’akazi yitereshejeho umusatsi w’umukorano atabikora akabura akazi.

Ibigo by’ubucuruzi byatangiye kubyaza umusaruro ikibazo cy’uruhara, bikora imiti itandukanye bavuga ko igarura umusatsi cyangwa ikarinda kuzana uruhara.

Indi miti ivugwaho kuvura uruhara yakorewe muri Amerika irimo minoxidil na finasteride itangiye kugurwa cyane mu bihugu byo muri Aziya.

Hari n’imiti gakondo ikoreshwa mu bihugu birimo u Bushinwa ivugwaho kuba irinda umuntu kugira uruhara.

Umubare munini w'abagabo muri Aziya ukomeje kugaragaza ikibazo cy'uruhara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .