Abashakashatsi bagaragaje ingaruka zishobora guturuka ku ishonga rya Antarctica

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 15 Kamena 2018 saa 11:12
Yasuwe :
0 0

Abashakashatsi bagera ku icyenda bagaragaje ko nihatagira igikorwa mu maguru mashya ku kibazo cy’urubura rwa Antarctica rukomeje gushonga, amazi yo mu nyanja azazamuka ku buryo ibihugu bizituriye bishobora kwibasirwa n’umwuzure no kurengerwa.

Mu nyandiko banyujije muri Journal Nature, aba bashakashatsi banabiherewe ibihembo, berekanye ko hari ingaruka nyinshi zishobora kuzagera ku Isi mu myaka ya 2070 igihe haramuka hatagize igikorwa.

Nubwo abantu benshi bashobora gutekereza ko uku gushonga bifite ingaruka gusa ku biguruka bizwi nka penguin kuko ari byo byiberayo, aba bahanga bafashe igihe kinini cyo kwiga agace ka Antarctica bagaragaje ko urubura rugira uruhare mu gutuma amazi menshi atisuka mu nyanja rugenda rugabanuka (ice shelves).

Uku gushonga kwa Antarctica bikomeje kugirwaho ingaruka no kuba akayunguruzo karinda imirasire y’izuba kugera ku Isi (Ozone), gakomeje kwangizwa n’imyuka ihumanye ituruka kwiza.

Nk’uko CNN dukesha iyi nkuru yabyanditse, aba bashakashatsi bemeje ko mu gihe imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere yaba itagabanyijwe, kimwe cya kane cy’urubura rugize Antarctica ndetse n’inyanja y’Amajyepfo kizaba cyaramaze gushira cyose bitarenze 2070.

Ibi babitangaje mu gihe imibare iherutse gushyirwa hanze igaragaza ko mu myaka 25 ishize, hashonze urubura rungana na toni miliyari 3000.

Mu gihe uru rubura rwaba rukomeje kwangirika kandi, inyanja zishobora kuzamukaho igice cya metero ugereranyije n’uko yareshyaga mu 2000. Aba bashakashatsi bemeza ko ibi bishobora gutera Leta Zunze Ubumwe za Amerika zonyine igihombo cy’asaga miliyari 1000 z’amadolari, ni mu gihe ubushyuhe bushobora kwiyongeraho degré Celsius 3.5.

Abashakashatsi bagaragaje ingaruka zishobora guturuka ku ishonga rya Antarctica

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza