Australia: Urumogi rwari rumaze imyaka 18 mu izuru ry’umuntu rwakuwemo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 3 Ugushyingo 2019 saa 02:53
Yasuwe :
0 0

Abaganga bo mu bitaro bya Westmead muri Australia babashije kuvana agapfunyika k’urumogi mu izuru ry’umugabo nyuma y’imyaka 18 arushyizemo ubwo yashakaga kurwinjiza muri gereza.

Uyu mugabo yakekega ko agapfunyika k’urumugi yari ajyanye muri gereza yakamize, nyamara yaragashyize mu zuru. Yaje kugenda amererwa nabi kubera kubyimba mu myenge y’amazuru.

Mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru cyandika amakuru y’ubuzima, British Medical Journal, abaganga bavuze ko ari ubwa mbere bahuye n’ikibazo nk’icyo.

Dr Murray Smith umwe mu bari bayoboye itsindi ryabaze uwo murwayi, yavuze ko urwo rumugi uwo mugabo yaruhawe n’umukobwa bakundaga ubwo yazaga kumusura muri gereza.

Yafashe ako gapfunyika agahisha mu zuru ngo abacungagereza batakabona.

Ageze muri gereza, yagerageje kugakuramo karanga akeka ko yaba yakamize atabishaka.

Uko imyaka yagiye ishira, aho ako gapfunyika kihagitse mu zuru katangiye kuzaho ikintu kimeze nk’urubura.

Yatangiye kugira ibibazo byo kubabara mu zuru bigera n’aho bimutera umutwe udakira nkuko ikinyamakuru Sky cyabitangaje.

Abaganga baje kumunyuza mu cyuma, basanga umutwe we uterwa na ya shashi iri mu zuru rye, baramubaga bayivanamo.

Nyuma y’amezi atatu abazwe, ngo bya bimenyetso byo kubabara yajyaga agira byaragiye.

Abaganga bo mu bitaro bya Westmead muri Australia babashije kuvana agapfunyika k’urumogi mu izuru ry’umugabo nyuma y’imyaka 18 arushyizemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza