Basezeraniye mu ndege mu kirere cyo hagati y’ibihugu byabo

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 21 Ugushyingo 2019 saa 11:30
Yasuwe :
0 0

Umugore wo muri Nouvelle-Zélande hamwe n’umugabo wo muri Australie basanzwe bakunda ibijyanye n’indege, byabaye akarusho kuri bo ubwo basezeranaga bari mu rugendo mu kirere.

Aba bombo bari mu ndege ya Sosiyete Jetstar yavafa i Sydney yerekeje mu Mujyi wa Auckland.

Ubwo indege yari igeze mu kirere hagati y’ibihugu byombi, aba bombi bahamije urukundo bakundana ubwo bahagararaga imbere y’abagenzi bose bakambikana impeta.

Umukozi w’indege niwe wafashe inshingano zo kubasezeranya mu gihe abandi bagenzi n’abagenzi bari bayirimo bari bakurikiye uwo muhango.

Umugabo yitwa David Valliant mu gihe umugore ukomoka muri Nouvelle-Zélande yitwa Cathy Valliant. Bombi bahuye bwa mbere mu 2011 ubwo bakinaga umukino wo kuri mudasobwa ukinirwa kuri internet.

Baje guhura bwa mbere amaso ku yandi nyuma y’imyaka ibiri, aho bombi bashimangira ko urukundo bakunda ibijyanye n’indege arirwo rwabahuje.

Mbere y’uko bombi binjira mu ndege, babanje gusezerana imbere y’amategeko ku kibuga cy’indege cya Sydney ariko ibirori byo mu kirere nibyo byatangaje abantu.

Abagenzi bari mu ndege bari bakurikiye umuhango w'isezerana ry'aba bombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza