Bobi Wine yatorotse abasirikare ari kuri moto, biteza impagarara i Kampala

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Ukwakira 2019 saa 05:18
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi akaba n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yatorotse abashinzwe umutekano bari bagose urugo rwe, agenda kuri moto biteza akavuyo mu mujyi wa Kampala.

Guhera mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, abashinzwe umutekano biganjemo abapolisi n’abasirikare bagose urugo rwa Bobi Wine, imihanda ijya iwe barayifunga nyuma y’amasaha make igitaramo yari yateguye i Kampala gihagaritswe.

Bobi Wine yari yateguye igitaramo kuri uyu wa Gatatu mu gihe Uganda yizihiza imyaka 57 ishize ibonye ubwigenge. Ubutegetsi bwamubujije kugikora buvuga ko nta bashinzwe umutekano bahagije bateguwe muri icyo gitaramo.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, yerekana Bobi Wine rwagati i Kampala mu kivunge cy’abantu benshi bari baje gushungera.

Nubwo amashusho atagaragara neza, birashoboka ko hari abitambikaga Bobi Wine ngo atagenda, kuko hagaragara moto ebyiri zimuri iruhande akajya kuri imwe yagera imbere agahita yinaga ku yindi ikamukomezanya.

Mu gihe yari muri ibyo, niko abantu benshi bari bahuruye bavuza induru.

Ibinyamakuru byo muri Uganda byatangaje ko yuriye moto ikamujyana mu gace ka Busabala aho yagombaga gukorera igitaramo.

Bobi Wine amaze iminsi mu mvururu n’inzego z’umutekano muri Uganda, aho akenshi agaragara zimukumira mu bikorwa runaka aba yateguye cyane cyane ibyo Leta izi ko ahuriramo n’abantu benshi.

Uyu mugabo yatangaje ko ari uburyo ishyaka riri ku butegetsi rikoresha ricecekesha abatavuga rumwe na ryo bashaka kugaragaza ukuri.

Amashusho yafashwe agaragaza Bobi Wine kuri moto i Kampala

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza