Buri minota ine ku Isi hapfa umuntu azize kurumwa n’inzoka

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 22 Gicurasi 2019 saa 02:37
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko kuribwa n’inzoka ari ikibazo cyugarije abatuye Isi kubera ko buri minota ine hapfa umuntu umwe azize ubumara bwazo.

OMS ivuga ko benshi mu baribwa n’inzoka cyangwa abo zicira bikabaviramo ubumuga cyangwa urupfu, ari abatuye mu duce dukennye cyane ku mugabane wa Afurika, Aziya na Amerika y’Amajyepfo.

Abahinzi ni bamwe mu babura ubuzima bwabo buri munsi kubera kurumwa n’inzoka bari mu mirima; abana na bo bari mu bibasirwa cyane.

Inkuru dukesha BBC ivuga ko hafi miliyoni 2,7 z’abatuye Isi barumwa n’inzoka cyangwa zikabacira mu maso buri mwaka, mu gihe abari hagati ya 81 000 na 138 000 bapfa buri mwaka bazize kurumwa n’inzoka.

Abagera ku bihumbi 400 000 bo babana n’ubumuga bwa burundu baterwa no kurumwa n’inzoka.

Ubumara bw’inzoka iyo bugeze mu muntu ntibukurwemo bwangu bushobora kumutera kugagara umubiri wose ‘paralysé” cyangwa kuva cyane bikamuviramo urupfu.

OMS ivuga ko kugeza mu 2030 yiteguye gushyiraho ingamba zizagabanya ½ by’abantu bicwa no kurumwa n’inzoka n’abamugazwa na zo.

Umukozi wa OMS, Dr David Williams, yagize ati “Turi mu bukangurambaga bugamije kurwanya kurumwa n’inzoka ku bantu batuye mu bihugu bikennye ku Isi. Benshi babayeho mu bukene bigatuma ingaruka ziterwa no kurumwa n’inzoka zibazahaza cyane.”

Kuvura umuntu warumwe n’inzoka birahenze cyane ku buryo bituma hari abatabona ubuvuzi, abandi ntibagerere kwa muganga igihe bituma rimwe na rimwe hari abakoresha uburyo gakondo.

Kuva mu myaka 100 ishize, ubuvuzi buhabwa uwarumwe n’inzoka ntiburahinduka ndetse Isi ifite 1/3 cy’imiti ikenewe mu kuvura abahuye n’icyo kibazo.

OMS izatangaza uburyo bushya izakoresha mu kugabanya impfu n’ubumuga buterwa n’ubumara bw’inzoka mu gihe cy’Inteko y’Isi iziga ku Buzima, izabera mu Mujyi wa Genève.

Abatuye mu bihugu bikennye ku Isi bari mu bugarijwe no kurumwa n'inzoka
Kuvura umuntu warumwe n'inzoka birahenze cyane bituma bamwe bahitamo kwivuza mu buryo bwa gakondo
Buri minota ine ku Isi hapfa umuntu azize kurumwa n'inzoka

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza