00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere Miss USA igiye kugaragaramo uwihinduje igitsina

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Nyakanga 2021 saa 10:18
Yasuwe :
0 0

Kataluna Enriquez wihinduje igitsina aherutse kwandika amateka nyuma yo kwegukana ikamba rya Nyampinga wa Leta ya Nevada, ibintu byamuhesheje amahirwe yo kwitabira irushanwa rya Miss USA, azahuriramo n’abandi bakobwa bagiye batsinda muri Leta zitandukanye bakomokamo.

Kataluna Enriquez niwe mukobwa wahoze ari umuhungu wanabigaragaje mu ruhame, ugiye kwitabira bwa mbere Miss USA, ndetse azaba yanditse amateka atarakorwa n’undi uwo ariwe wese.

Yitabiriye irushanwa rya Miss Nevada atungura benshi bari bamuzi cyane ko nta mahirwe yahabwaga yo kuba yakwegukana iri kamba, nyuma yaje kwereka igihandure abandi bakobwa 21 bari bahanganye muri iri rushanwa ryabereye muri South Point Hotel Casino i Las Vegas.

Uyu mukobwa yabwiye Good Morning America ko yishimiye kuba agiye guhagararira Leta ye muri Miss USA.

Ati “Ndishimye ndetse ntewe ishema no kuba negukanye ikamba rya Miss Nevada ndetse nkaba ngiye guhagararira Leta yacu muri Miss USA muri uyu mwaka. Zari inzozi zanjye ndetse nishimiye kuzisangiza umuryango wanjye by’umwihariko uw’abihinduje igitsina.”

Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram Kataluna Enriquez yashimiye abantu bose bamushyigikiye guhera ku munsi wa mbere.

Yavuze ko yagiye yijundikwa na benshi ariko yemeza ko agiye kwifashisha amahirwe yagize yo kwegukana iri kamba mu kwigisha abagifite imyumvire, yo kwibasira abari mu muryango w’abihinduje igitsina.

Kataluna Enriquez azitabira irushanwa rya Nyampinga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Miss USA) mu Ugushyingo 2021. Uyu mukobwa ubusanzwe afite inkomoko muri Philippines.

Kataluna Enriquez niwe wa mbere wihinduje igitsina ugiye kwitabira Miss USA
Kataluna Enriquez yavuze ko agiye gukoresha iri kamba yegukanye mu guhindura imyumvire ya benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .