Byinshi kuri Statue of Liberty, impano y’ikibumbano u Bufaransa bwahaye Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 26 Mutarama 2020 saa 08:48
Yasuwe :
0 0

Ikibumbano cy’umugore ufite itabaza mu kaboko k’iburyo n’inyandiko mu kaboko k’ibumoso (Statue of Liberty) kimaze kuba ikimenyabose ku bakurikirana ibikorwa bitandukanye bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iki kibumbano gifite uburebure bwa Metero 93 cyubatse ku karwa k’ubwigenge (Liberty Island) gaherereye mu mujyi wa NewYork muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika, kikaba impano abaturage b’u Bufaransa bahaye aba Amerika.

Imbata y’iki kibumbano cy’Imanakazi y’Ubwigenge y’Abaromani (Libertas) yakozwe na Frédéric Auguste Bartholdi cyubakwa na Gustave Eiffel, wanubatse wa munara muremure w’i Paris (Tour Eiffel).

Amateka agaragaza ko igitekerezo cyo gukora iyi mbata Bartholdi yagikuye ku mwarimu w’amategeko wo mu Bufaransa Édouard René Lefèbvre de Laboulaye, mu 1865 wavuze ko ikibumbano kizakorwa kigaragaza ubwigenge bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kizaba umushinga uhuriweho n’ibihugu byombi.

Yagize ati “Haramutse hazamuwe ikibumbano muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’ikimenyetso cy’ubwigenge bwabo, ndacyeka ko byaba bisanzwe igihe cyakubakwa n’imbaraga ziri hamwe, akazi gahurirweho n’ibihugu byacu byombi”

Ibi Laboulaye yabivuze kuko yumvaga kizarushaho gukomeza umubano hagati y’abaturage b’Ubufaransa n’Abanyamerika.

Nyuma y’igihe Bartholdi na Laboulaye baganira kuri uyu mushinga, Mu 1871 Bartholdi yafashe urugendo yerekeza muri Amerika gusobanurira abayobozi baho iby’uyu mushinga.

Ari mu bwato, ubwo Bartholdi yari ageze kuri Liberty Island icyo gihe yitwaga Bedloe’s Island yahabonye nk’ahantu heza ho gushyira icyo kibumbano.

Nyuma yo kumenya ko icyo kirwa ari icya Leta, yegereye Perezida Ulysses S. Grant, arabimutekerereza maze nawe amwizeza ko ashobora kukibona.

Nyuma yo kugaruka mu Bufaransa, Bartholdi yatangiye gukora imbata y’iki kibumbano.

Mu 1875, Laboulaye yatanze igitekerezo cy’uko u Bufaransa bwatera inkunga igikorwa cyo kubaka iki kibumbano naho Amerika igatanga aho kizaterekwa ndetse ikanubaka inkingi kizaterekwaho.

Ku wa 3 Werurwe 1877, mbere y’umunsi umwe ngo Perezida Grant atange ubuyobozi, yasinye amasezerano ahuriweho yemera ko ikibumbano cyubakwa, maze uwamusimbuye Perezida Rutherford Hayes yemera ko cyubakwa kuri iki kirwa cya Bedloe nk’uko Bartholdi yari yabyifuje.

N’ubwo igishushanyo cyose cyari kitararangira, muri iki gihe Bartholodi yari yaramaze gukora umutwe n’akaboko gafite itabaza abifashijwemo na Viollet-le-Duc ndetse bigenda bimurikwa mu mamurikabikorwa atandukanye.

Nyuma yo kwitaba Imana kwa Viollet-le-Duc mu 1879, Bartholdi yegereye Gustave Eiffel kugira ngo amufashe mu mirimo itandukanye.

Eiffel yakoze byinshi nko kugena uburyo ki abazajya basura iki kibumbano bashobora ku kinjiramo bakagera hejuru mu kaboko gafashe itabaza.

Mu 1885, ubwo mu Bufaransa bari bageze iki kibumbano kure, muri Amerika Ibikorwa byo gukusanya inkunga izifashishwa mu kubaka inking iki kibumbano kizahagararaho yatangiye kugenda gake,maze umunyamakuru Joseph Pulitzer, yiyemeza gutangiza ibikorwa byo gukusanya inkunga hirya no hino muri Amerika.

Kuwa 17 Kamena 1885 nibwo ubwato bw’Abafaransa ‘Isère’ bwasesekaye i New York bwikoreye amasanduku arimo ibice bitandukanye by’iki kibumbano maze busanganirwa n’ibihumbi 200 by’abantu baje kubakira.

Nyuma yo kurangiza ibyasabwaga byose, kuwa 28 Ugushyingo, 1886 habaye umuhango wo kumurika ku mugaragara iki kibumbano witabirwa na Perezida Grover Cleveland.

Mu 1984 Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO) ryashyize Statue of liberty mu mitungo kamere y’Isi, ndetse kuri ubu ikaba isurwa n’abarenga miliyoni 3.5 buri mwaka.

Ibi ni Ibirenge n'Itabaza by'iki kibumbano ubwo cyari kikiri gukorwa
Statue of Liberty isurwa n'abantu benshi buri mwaka
Imbere muri iki kibumbano harimo ingazi zifasha abagisuye kurira bakajya hejuru
Umutwe w'iki kibumbano uri mu bice byarangiye mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza