Ifoto ya Trump mu ishusho y’umuteramakofe yazamuye amarangamutima ya benshi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 28 Ugushyingo 2019 saa 10:57
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yakwirakwije ifoto yazamuye amarangamutima ya benshi, imugaragaza nk’umuteramakofe ukomeye Rocky Balboa wamenyekanye muri filime ziswe ‘Rocky’ zabiciye bigacika mu myaka yashize.

Iyo foto Trump yayishyizwe kuri konti ye ya Twitter ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, imugaragaza umutwe ari uwe naho igihimba kikaba icya Sylvester Stalone wakinnye yitwa Rocky Balboa nk’umuteramakofe.

Nta jambo Trump yigeze aherekeresha iyo foto. Akimara kuyishyiraho byazamuye amarangamutima ya benshi bamwe bamushimira kuba ari indwanyi ikomeye yabashije guhangana n’ibibazo yagiye ahura nabyo abandi bavuga ko yavangiwe.

Kugeza mu gicuku cy’ijoro rishyira kuri uyu wa Kane, abantu basaga ibihumbi 124 bari bamaze gukwirakwiza iyo foto (retweets), naho abasaga ibihumbi 400 bayikunze (Likes).

Allen Sutton, umwanditsi w’ikinyamakuru StewardshipAmerica.com ni umwe mu banditse ubutumwa bushimagiza Trump munsi y’iyo foto.

Yagize ati “Nta muperezida wigeze urwana urugamba rukomeye nka Donald Trump haba mu gukora cyane, ibijyanye n’imisoro, gushyigikira Itegeko Nshinga, gutinya Imana, ukunda igihugu n’abaturage ba Amerika.”

Abatavuga rumwe na Trump bo bahise bamwibasira, bavuga ko ibyo akora bigaragaza ko ‘yavangiwe’ kandi ‘no kwiyemera’, nkuko Reuters yabitangaje.

Umukinnyi wa filime, Angela Belcamino yagize ati “Sinzi niba ari njye gusa cyangwa hari undi iyo foto ya Trump wihinduye Rocky iri gutera isesemi?”

Bimwe mu binyamakuru byatangaje ko Trump ashobora kuba yakoresheje iyo foto ngo agaragaze ko akomeye kubera ko yabashije guhangana n’ibibazo bitandukanye yagiye ahura nabyo kuva yajya ku butegetsi birimo n’inkubiri yo kumweguza igikomeje mu Nteko Ishinga Amategeko.

Hari abandi bavuze ko ashobora kuba yakoresheje iyo foto ashaka kugaragaza ko umubiri we ufite imbaraga nyuma y’uko ibizamini by’abaganga ku buzima bwe bigaragarije ko ameze neza.

Iyo foto yatumye Trump yibasirwa cyane, by’umwihariko mu bashushanya aho bahise bayiheraho bamugaragaza mu bundi buryo busebeje.

Iyi niyo foto Trump yashyiize kuri Twitter ye imugaragaza nk'umuteramakofe Rocky Balboa
Trump abanyabugeni mu ikoranabuhanga bamukiniyeho bamugaragaza nk'umuteramakofe usekeje
Nyuma yo kwigaragaza nka Rocky Balboa, abantu batandukanye batangiye kumushushanya uko biboneye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza