Imibu yanyoye amaraso y’umuntu kugeza ituritse

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 11 Nyakanga 2020 saa 03:45
Yasuwe :
0 0

Umushakashatsi ukomoka i Melbourne muri Australie, yagaragaje amashusho y’imibu y’ingore iri kunywa amaraso y’umuntu kugeza ituritse, akaba yarayafashe mu bushakashatsi yatangiye mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Ku wa 19 Werurwe, nibwo Dr. Perran Stott-Ross usanzwe akora ubushakashatsi bugamije kwerekana uburyo bwo guhangana n’udukoko dutera indwara, yashyize ahagaragara amashusho y’iyo mibu inywa amaraso ku kuboko kwe.

Aya mashusho yaherekeje inyandiko y’ubushakashatsi bugamije kureba niba inda y’umubu ibasha kugenzura amaraso unywa kugira ngo udakomeza kunywa ukagera aho uturika.

Umushakashatsi yabanje gufata imibu ayishyira muri firigo maze bukeye ayishyira ku kuboko kwe ngo inywe amaraso.

Perran Stott-Ross yatangaje ko iyo mibu yaje kunywa amaraso kugeza ubwo imwe itabasha kugenda cyangwa kuguruka. Ikindi kandi ngo hari iyakomeje kugeza ituritse indi ikomeza kunywa na nyuma yo guturika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .