Kuki bamwe bakunda guhabwa serivisi n’abo badahuje igitsina?

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 11 Mutarama 2020 saa 08:04
Yasuwe :
0 0

Ikiremwamuntu aho kiva kikagera usanga gikunda kubaho mu buzima bwiza kandi butagoye, byagera mu guhabwa serivisi ugasanga buri wese anyurwa kuyibona mu buryo bwiza kandi bwihuse.

Inshuro nyinshi usanga abantu b’igitsina gore n’ab’igitsina gabo aho bava bakagera bakunda guhabwa serivisi n’abo badahuje igitsina kabone nubwo bagenzi babo bahuje igitsina batanga izo serivisi baba bazwiho kwita ku bakiliya.

Ibi byatumye IGIHE iganira n’ingeri zitandukanye inifashisha inyandiko zanditswe kuri iyi ngingo mu rwego rwo kumenya impamvu ituma abantu bakunda guhabwa serivisi n’abo badahuje igitsina.

Inyigo yasohotse mu kinyamakuru IOSR Journal of Business and Management mu 2017, yakozwe ku ngaruka igitsina cy’utanga serivisi (gabo cyangwa gore) kigira ku myitwarire y’umukiriya (usaba serivisi), yerekanye ko uburyo umuntu yakira serivisi ahabwa n’uwo bahuje igitsina butandukanye n’uko yakira iyo ahawe n’uwo batagihuje.

Iyi nyigo igaragaza ko impamvu abantu bakunda guhabwa serivisi n’abo badahuje igitsina ahanini ari uko baba bibaza ko bashobora kugirana ibiganiro byisumbuye kandi bisanzuranyeho, kurusha uko babigirana n’abo bahuje igitsina.

Ivuga ko ubusanzwe abagore akenshi bifitemo urugwiro muri bo kurusha abagabo, rutuma ibiganiro bagirana n’abo badahuje igitsina bishobora kuba byiza kurusha mu gihe usanga abantu b’igitsina gabo bakunda gukora ikibagenza gusa nka bya bindi by’imashini zitanga amafaranga ‘ATM’.

Gusa ku rundi ruhande inyigo yakozwe n’ikinyamakuru cyandika inkuru ku buzima bw’abagabo muri Amerika ‘America Journal of Men’s Health’ mu 2015, yerekanye ko muri rusange abagabo bakunda guhabwa serivisi z’ubuzima na bagenzi babo.

Uretse abo muri Botswana bavuze ko uwazibaha wese ntacyo bibatwara, abandi bavuze ko impamvu badakunda kuzihabwa n’abagore ari uko bakemanga ubushobozi no kubika ibanga.

Inyigo yakozwe na Good Men Project’ mu 2014, ivuga ko mu miterere y’abagabo, bumva amafaranga yabo bayatangira ku bantu babitaho. Ibyo ngo bituma bumva bahabwa serivisi n’abantu b’igitsina gore, inyigo zigaragaza ko bigiramo urugwiro no gusabana n’abo bari kumwe.

Abanyarwanda babivugaho iki?

Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bemeza ko iyo umuntu ahawe serivisi n’uwo badahuje igitsina ayimuha neza kuruta uko yayihabwa n’uwo bahuje igitsina.

Zimwe mu ngero batanga zirimo iz’abagore bagiye kubyara usanga baba bifuza ko babyazwa n’abaganga b’abagabo aho kubyazwa n’abagore bagenzi babo.

Mujawamariya Yvonne ufite abana babiri, yemeza ko abantu iyo bahuje igitsina badahana serivisi nk’uko bikwiye kuko baba basa nk’abapingana.

Ati “Ni ibintu byabaye ihame kuko umugore n’iyo agiye kubyara aba yifuza ko abyazwa n’umugabo kuko bagenzi be hari ubwo bamushiha mu gihe umugabo usanga aba yamwitayeho cyane.”

Yongeyeho ko nawe ajya kubyara umwana wa Kabiri yabyajwe n’umugabo kandi abimukorera neza ku buryo mu buzima bwe yahise arahira ko atazongera kubyazwa n’umugore mugenzi we.

Niyonsaba Aline w’imyaka 20 ukora akazi ko koza abagabo mu mutwe muri Salon de Coiffure mu Murenge wa Nyakabanda, nawe yemeza ko nta mugore ushobora kumutunganyiriza umusatsi.

Ati “Abagabo nibo bantunganyiriza imisatsi buri gihe, impamvu ntakunda ko abagore ari bo babinkorera n’uko abantu babiri bahuje ibitsina badakunda kumvikana, muri make barapingana.”

Uwase Chantal, we ahamya ko adashobora kozwa mu mutwe na mugenzi we.

Ati “Hari igihe barangije kunyogosha barambwira ngo ngende banyoze mu mutwe ngezeyo nsanga ni umukobwa ubikora mpita nisohokera kubera ko abakobwa ahanini usanga dusuzugurana.”

Umusore witwa Mazimpaka André, yemeza ko iyo asanze muri Salon de Coiffure nta mukobwa woza mu mutwe abantu bagira adashobora kwemera ko abikorerwa n’umugabo.

Ati “Ni ibintu bisa nk’ibyakozwe n’Imana kuko umukobwa akwitaho akagukorakoraho ukumva uguwe neza. Ikindi kandi ntabwo wakwemera ko ukorerwa ibyo n’uwo muhuje igitsina keretse nawe uri nka babandi.”

Kunanura imitsi, koza mu mutwe no gutunganya inzara n’izindi serivisi zitandukanye ni zimwe mu zikunze kugaragara ko abantu badakunda kuzikorerwa n’abo bahuje igitsina.

Nko muri Salon de Coiffure abagabo bakunda kozwa mu mutwe n'abakobwa aho kubikorerwa n'abo bahuje igitsina
Mujawamariya avuga ko nko kwa muganga usanga abantu bifuza guhabwa serivisi n'abo badahuje igitsina
Niyonsaba avuga ko muri Salon de Coiffure abakiriya batishimira guhabwa serivisi n'abo bahuje igitsina
Uwase Chantal we yemeza ko adashobora kozwa mu mutwe na mugenzi we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza