Kuryamira no kuryama nyuma ya sita byongera ibyago byo kurwara ’stroke’ kuri 85%

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 15 Ukuboza 2019 saa 02:34
Yasuwe :
0 0

Inzobere mu by’ubuzima zivuga ko ‘Stroke’ ari indwara ituma udutsi dukwirakwiza amaraso mu bwonko duturika bitewe n’umubyimba watwo utabasha kwakira ingano y’amaraso acamo, bigatuma yivanga n’ubwonko cyangwa tukaziba bitewe no kuvura kwayo, bigatuma adatemberamo uko bikwiye, maze igice atageramo kikangirika.

Ubushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza y’ubumenyi n’ikoranabuhanga ya Huazhong mu Bushinwa, bwerekanye ko abantu bakunze kuryamira no kuryama iminota myinshi nyuma ya saa sita, bibongerera ibyago byo kugira ‘Stroke’ kuri 85%.

Ni ubushakashatsi bwakorewe ku Bashinwa 31 750 bafite ubuzima bwiza n’impuzandengo y’imyaka 61.7, aho hasuzumwe ibijyanye n’ingano y’amasaha bamara baryamye n’ijoro no mu karuhuko ka saa sita.

Nyuma y’imyaka itandatu bakurikiranywa, 1 438 bagize ikibazo cya stroke mu gihe 119 nabo bagaragaza ko bashobora gufatwa nayo.

Muri aba bakoreweho ubushakashatsi, byagaragaye ko abaryamaga amasaha ari hejuru ya icyenda mu ijoro, ibyago byo guturika imitsi yo mu bwonko byiyongereye ku kigero cya 23% ugereranyije n’abaryamaga amasaha ari munsi ya arindwi.

Naho abagiraga iminota irenze 90 yo kuryama saa sita, bo ibyago byo guturika imitsi yo mu bwonko byiyongereye ku kigero cya 25%, ugereranyije n’abaryamye iminota iri munsi ya 30.

Muri ubu bushakashatsi, abagaragaje ko baryamaga amasaha arenze icyenda mu ijoro bakanarenza iminota 90 saa sita, bo ibyago byo guturika imitsi yo mu mutwe byazamutse ku kigero cya 85% ugereranyije n’ababikoze byombi mu rugero.

Uwakoze ubu bushakashatsi, Xiaomin Zhang, yavuze ko hagikenewe gukora ubundi bushakashatsi kugira ngo hagaragazwe isano iri hagati yo kuryama cyane no guturika imitsi yo mu bwonko.

Ati “Hakenewe ubundi bushakashatsi kugira ngo hagaragazwe uburyo kuryama cyane saa sita no kuryamira mu ijoro bihura no kwiyongera kw’ibyago byo guturika imitsi yo mu bwonko”.

Xiaomin yongeyeho ko ibi bishobora kuba bifite aho bihurira n’ubundi bushakashatsi, bwigeze kugaragaza ko kuryamira bitera impinduka mbi mu ngano ya Cholesterol no kwiyongera k’umuzenguruko w’inda, byose biri mu bitera guturika kwimitsi yo mu bwonko.

Uko stroke ihagaze mu Rwanda

Ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’abaganga b’abanyarwanda bugamije kureba uko stroke ari umutwaro ku gihugu, bwashyizwe ahagaragara mu 2017, bwerekanye ko mu barwayi 100 bashyirwa mu bitaro, babiri biba bitewe n’uburwayi bwa stroke. Abagabo nibo benshi bagaragaje ubwo burwayi ku kigero cya 55%.

Ubu bushakashatsi kandi bwerekanye ko 22% mu bayirwaye batari barigeze bisuzumisha ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze, naho 53.5% bari bafite umuvuduko ukabije w’amaraso ariko badafata imiti.

Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko nyuma y’umwaka umwe abarwayi bagize stroke, byabagizeho ingaruka zikomeye zirimo urupfu ku kigero cya 61%, ubumuga bukomeye ku kigero cya 14.3% naho 24.7% yabasigiye ubumuga bworoheje.

Hari stroke ishingiye ku guturika kw'imitsi cyangwa ikifunga kubera kuvura kw'amaraso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza