Magar wari umugabo mugufi ku Isi yapfuye ku myaka 27

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Mutarama 2020 saa 12:34
Yasuwe :
0 0

Umunya-Nepal Khagendra Thapa Magar wafatwaga nk’umugabo mugufi cyane ku Isi kandi ushobora kugenda, yitabye Imana afite imyaka 27, agwa mu bitaro byo mu mujyi wa Pokhara.

Magar ni we wari ufite agahigo ko kuba umuntu mugufi kurusha abandi ku Isi nk’uko byemezwa na Guinness World Records (GWR). Yareshyaga na santimetero 67.08.

Umuvandimwe we yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko yapfuye kuri uyu wa Gatanu. Yakomeje ati "Yakundaga kujya mu bitaro ubundi agataha kubera umusonga. Ariko kuri iyi nshuro n’umutima we waje gufatwa.”

Ikigo Guinness World Records (GWR) kivuga ko "ubugufi bwe butamubujije kubaho mu buzima bwiza". Magar yamenyekanye ko yari we mugabo mugufi ku Isi ushobora kugenda, ubwo yagiraga isabukuru ry’imyaka 18 y’amavuko mu 2010.

Magar yigeze kwamburwa agahigo k’ubugufi na mugenzi we wo muri Nepal, Chandra Bahadur Dangi, wari ufite uburebure bwa santimetero 54.6.

Gusa Dangi amaze gupfa mu 2015, Magar yasubiranye umwanya we. Nyuma y’urupfu rwa Magar, umwanya w’umuntu wa mbere mugufi ku Isi ushobora kugenda wafashwe na Edward Hernandez ukomoka muri Colombia, afite uburebure bwa santimetero 70.21.

Magar ni we wari umuntu mugufi kurusha abandi
Uyu mugabo yitabye Imana azize umusonga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza