Ni gute umuntu ashobora kuba intwari mu buzima bwa buri munsi?

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Gashyantare 2020 saa 10:02
Yasuwe :
0 0

Ntabwo bisaba kuba umusirikare, kurara mu ishyamba cyangwa kuba kuba ufite ibya mirenge kugira ngo ube umuntu w’intwari kuko hari uburyo bwinshi ushobora kubamo intwari ahakuzengurutse.

Icyo ugomba gukora ndetse no gutekereza ni ugukora nk’intwari igihe uburyo bubonetse, ibikorwa byawe bituma hari iminsi udashobora kuzibagirwa.

Ku nshuro ya 26 u Rwanda rwizihiza Umunsi w’Intwari. IGIHE yakusanyije ibintu byoroheje ku mbuga zitandukanye za internet nka heroesquotes, heroesbrainy n’izindi, bishobora gufasha kuba umuntu w’intwari mu buzima busanzwe bwa buri munsi.

1.Tandukana no kwikunda

Umuntu ushaka kuba intwari aca ukubiri no kwikunda ndetse akamenya ko ibikorwa bye byiza agomba kubikora n’iyo bitamenyekana.

Ugomba kumenya ko ibikorwa by’ubutwari ari ibikorwa byiza kandi bikozwe ku mpamvu nziza.

Ugomba gukora ibikorwa by’ubutwari udategereje gushimwa kuko ugomba kwitega ko abo ubikoreye hari nubwo batazabimenya ko ari wowe wabarokoye cyangwa wabitangiye.

Ugomba kwibanda ku byiyumviro ugira igihe urimo gukora neza kurenza icyubahiro ubikuramo cyangwa ishimwe.

Uba ugomba gushimishwa n’ibyishimo ubonana abandi ndetse ugatekereza uko waba umeze nawe ubaye urimo kugirirwa neza.

Ibyo nubitekereza bizagutera imbaraga zo kugira uwo ugiriza neza ukaba ugize uruhare mu kubaka ubuzima bw’abandi.

2. Ba umusemburo w’impinduka wifuza

Kuba intwari nyayo si amagambo. Ni ibikorwa ndetse no guhora witaye ku kugira uwo ufasha.

Iyo ushyize imbere abandi aho kwirebaho hari ibikorwa byoroheje wakorera abatagira aho baba, wakorera abo mukorana ,abo mwigana ugatuma barushako kwishima.

Iyo ufashe ibyemezo mu kazi, mu rugo cyangwa n’ahandi hose ukwiriye gutekereza ku bandi niba nta ngorane biri bubazanire kandi utakwifuza ko nawe zakubaho.

3. Hora witeguye kugira icyo ukora ni yo abandi baceceka

Bitewe n’imibereho, abantu bose usanga bahuze ndetse abenshi bakarushaho kwikunda ku buryo batabona ko hari ikibi kirimo kuba kubandi ngo babarengere cyangwa bagire icyo bagikoraho.

Iyo uri intwari rero ushaka igisubizo kandi ugahora urwanya ikibi aho ukibonye hose.

Ikiganza cy’umuntu urangwa n’ubutwari gihora cyiteguye gufasha abandi no kubarengera n’iyo wabona ko abandi babyirengagije kandi bari bashoboye kugira icyo babikoraho.Ugomba no gushakira ubwihisho cyangwa ubuhingiro abarengana n’adafite aho kuba.

Nk’urugero igihe uri muri kaminuza ukaba ufite aho kuba ariko hari abandi batahafite, ntabwo uba ukwiye kwituriza, uba ukwiye kubafasha nabo bakabona aho kuba, ushobora kubakorera ubuvugizi cyangwa se ukabafasha ikindi cyose ushoboye.

4. Fata urugero ku ntwari zakubanjirije

Nta muntu uhinduka intwari ku giti cye, buri wese aba yaragiye agira ibikorwa by’abandi byamubereye urugero.

Hari ubwo umuntu agukorera ikintu wari uri mu ngorane ukahigira isomo mu buzima bwawe, ukabyigiraho.

Abantu bakureze, ubuzima wanyuzemo, ni bimwe mu bituma ushobora kuba intwari cyangwa ukaba ikigwari ariko burya icyiza cyagakwiye guhora gitsinda ikibi.

5. Reba uburyo bwagufasha ahakuzengurutse

Umuntu w’intwari ahora areba kure kandi uzi kwitegereza.Ushobora kureba ahakuzengurutse ukabona nubwo uri ku murongo wo guhaha hari undi umuntu ufite intege nke uri inyuma yawe, icyo gihe uba ubonye umwanya mwiza wo kuba intwari ugahita umufasha ukamubanza.

Umunyeshuri utsindwa kandi wowe iryo somo uryumva neza, uba ukwiye kumufasha ukamusobanurira mukazamukana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza