Nigeria: Agace kari kamaze imyaka isaga 70 kitwa ‘‘ak’ibicucu’’ kahinduriwe izina

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Ugushyingo 2019 saa 11:50
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Majyaruguru ya Nigeria bari mu byishimo nyuma y’uko izina ry’agace bavukamo ryahinduwe kakareka kwitwa ak’ibicucu [Area of Idiots] kakitwa Area of Plenty.

Ni ibyishimo abaturage bo mu Mujyi wa Kano bagezeho nyuma y’imyaka 70 y’ikimwaro baterwaga n’izina ry’agace baturukamo.

Umuyobozi w’ikirenga muri aka gace yatangaje ko iryo zina riri mu Rurimi rw’Igi-Haussa ryahinduwe nyuma y’ubusabe bw’abaturage bagaragaje ko ko bari bamaze imyaka bafite ipfunwe ryo kubwira abantu aho bavuka n’aho baturuka.

Umuturage witwa Bala Sani yabwiye Sani BBC ko “Byari biteye isoni kubwira abantu b’ahandi ko navuye muri Unguwar Wawaye [Agace k’ibicucu] ariko ubu navuga neza ko mva muri Yalwar Kadana [Agace k’umwuzuro- Area of Plenty].’’

Yakomeje ati “Turashimira umuyobozi kuri iki cyemezo yafashe.’’

Icyaro cyo mu Mujyi wa Kano cyahawe izina mu myaka isaga 70 ishize ubwo abantu batangiraga gutura hafi y’umugezi uzwi nka “Idiotic River”, bitazwi neza impamvu wahawe iryo zina.

Abaturage bo mu Mujyi wa Kano mu Majyaruguru ya Nigeria bishimiye ko izina ryabateraga urubwa ryahinduwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza