00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Umubyeyi n’abana be bamaze iminsi ine barara hanze

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 17 January 2022 saa 10:22
Yasuwe :

Umuturage witwa Habakwitonda Delphine utuye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Munyiginya, amaze iminsi ine arara hanze we n’abana be babiri nyuma y’aho nyiri nzu yakodeshaga agiye kumwishyuza ntibumvikane agasiga asudiriye inzugi zose mu gihe harimo ibintu byose nkenerwa.

Uyu muturage utuye mu Mudugudu w’Akabuye mu Kagari cya kuri ubu afite impungenge z’uburyo abana be batari kujya kwiga kuko inzu babagamo ifunze.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko iki kibazo cyatangiye ku wa Gatatu ubwo nyiri inzu akodesha yajyaga kumureba ngo amwishyure amafaranga y’ukwezi kwa 12 undi ngo akamusaba kugaruka bukeye kuko ngo yari ayafite kuri banki.

Ku wa Kane ngo nyiri inzu witwa Kamuyumbu Perpetue yahise ashyiraho ingufuri uwari ucumbitse na we atashye ku mugoroba arazica yinjira mu nzu kuko yumvaga ko ubwo yatahanye amafaranga naza ari buhite ayamuha ikibazo kikarangira.

Ku wa Gatanu ngo yavuye mu rugo nyiri inzu ataragaruka kubaza amafaranga ajya mu kazi bisanzwe, atashye ku mugoroba asanga ya nzu bayisudiriye ku miryango yose kuva ubwo atangira kubura aho arara we n’abana be.

Ati "Ubu iminsi ibaye ine ndara hanze nta sahani, nta safuriya, nta myenda y’ishuri n’amafaranga afungiranye mu nzu, ibaze kwirirwa usabiriza buri munsi kandi ufite ibiryo mu nzu. Ubu mfite ubwoba bw’abana banjye ko bashobora kurwara umusonga kuko bamaze iminsi ine barara hanze n’uyu munsi dore ntibize."

Yavuze ko ikindi afitiye impungenge ari uburyo nyiri nzu yabanje kujagajaga inzu ye nta wundi muntu uhari mbere yo kuyisudira agasaba ubuyobozi kumurenganura.

IGIHE yagerageje kuvugisha Kamuyumbu Perpertue wasudiriye inzu, mu magambo make yavuze ko inzu yasudiriye ari iye kandi ko nta yandi makuru yifuza gutanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, Niyomwungeri Richard, yabwiye IGIHE ko yari azi ko iki kibazo cyarangiye.

Yagize ati "Nari nzi ko yageze aho agakingura inzu kuko uwo mugore nyirayo namubwiye ko ibyo yakoze ari amakosa bitabaho. Ntabwo ushobora gukingirana umuntu ngo ntabwo yakwishyuye, ugakingirana n’ibintu bye byose. Uwo bakingiranye twatangiye kumukorera raporo kuva ku Mudugudu kugira ngo RIB ikurikirane nyiri inzu dore ko yabikoze nta n’ubuyobozi yagejejeho ikibazo cye."

Yakomeje avuga ko ubuyobozi bwamusabye kubanza gutanga integuza aho kubikora yirukira ku gusudira inzu ye. Uyu muyobozi yavuze ko bagiye gukorana n’inzego z’umutekano ngo nibiba ngombwa barakingura ku ngufu abana babone uko bajya ku ishuri, ubundi banabafashe mu gukemura ikibazo.

Yavuze ko na nyiri ugukodesha bamusabye gushaka indi nzu ajya kuba abayemo akanga avuga ko atava iruhande rw’ibintu bye ngo batabyiba, iyi ikaba ariyo mpamvu yatumye amara iminsi ine arara hanze.

Kuri ubu uyu muryango umaze iminsi ine urara hanze
Ibikoresho wifashisha ni ibyo watiye mu baturanyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .