00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Terramation : Uburyo bushya bwo gushyingura butangiza ibidukikije

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 21 March 2022 saa 02:43
Yasuwe :

Imyaka ibaye itatu Abanyamerika bo muri Leta ya Washington batangije uburyo bushya bwo gushyingura ababo. Babwise “Terramation”, bufite umwihariko wo kuba butangiza ibidukikije.

Cindy Armstrong yashyinguye umuhungu we, Andrew, wari ufite imyaka 36 uherutse kwitaba Imana azize kanseri,

Uburyo bwa Terramation bukorwa hafatwa umubiri w’uwapfuye ugahindurwamo ubutaka bwiza bweraho ibimera bitoshye hifashishijwe ibinyabutabire bya alfalfa bivangirwa mu ngunguru hamwe n’uwo mubiri n’igitaka nyuma bikazatanga ubutaka bukungahaye bweraho ibimera.

Ibihumbi by’Abanyamerika bahitamo gushyingurwa muri ubu buryo bunazwi nka “green burial” kuko babona ko bufitiye inyungu isi kurusha uko abantu bashyingurwa ubu.

Armstrong agira ati “umuhungu wanjye yifuzaga kwitura ineza yagiriwe n’urusobe rw’ibinyabuzima.”

Micah Truman we yatangije gahunda yise “Gusubira mu Rugo” (Return Home). Afite inzu nini yabugenewe irimo ingunguru zitunganirizwamo iyi mibiri mu gihe cy’iminsi 60.

Amaze gushyingura abagera kuri 40 yifashishije ubwo buryo mu gihe cy’amezi arindwi amaze abitangije aho ahamya ko ari uburyo bwo gupfa neza.

Ibivangwa n’umubiri w’uwatabarutse biba bifite uburemere buwukubye gatatu ku buryo nyuma bitanga ibiro bitubutse by’ubutaka bwiza bushobora kubaho ibimera bitandukanye mu kubungabunga ibidukikije.

Mu gihe iyi mibiri imaze gutunganywamo ubutaka bwiza, abagize umuryango w’uwatabarutse baba bashobora gufataho agataka gake k’urwibutso hanyuma ubundi kakifashishwa mu gutera ibimera bitandukanye bifasha ubuzima bw’abakiriho.

Ubu buryo bukoreshwa umurambo ushyirwa ahantu uzashenguka ugahinduka ifumbire
Ibi ni ibisigazwa by'umurambo byivanze n'umurambo washengutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .