U Burusiya: Umugabo yajyanye Apple mu rukiko kubwo kumuhindura umutinganyi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Ukwakira 2019 saa 11:51
Yasuwe :
0 0

Umugabo wo mu Burusiya arasaba indishyi y’ibihumbi 15 by’amadolari nyuma y’uko telefone akoresha ya Apple itumye ahinduka umutinganyi.

Uwo mugabo uzwi nka D. Razumilov yajyanye Apple mu rukiko nyuma y’uko ashyize porogaramu muri telefone ye ya iPhone, abashaka kuryamana na we bagatangira kuyifashisha bamutereta, ari nako bamwoherereza amafaranga.

Ngo byaje gutuma agira irari ryo kuryamana n’abagabo bagenzi be kugira ngo agerageze yumve uko bimera.

Yagize ati “Nyuma y’amezi abiri ntangiye kuryamana n’abo duhuje igitsina, sinkishoboye kubyivanamo. Mfite umusore turyamana ariko nabuze uko nabisobanurira ababyeyi banjye.”

Yavuze ko nyuma yo kwakira ubutumwa bumujyana mu butinganyi, ubuzima bwe bwahindutse bukaba bubi nubwo atakwishoboza kubivamo.

Razumilov avuga ko Apple ariyo yamushutse, ikamujyana mu butinganyi none ngo byamwangije mu mutwe.

Urukiko rw’i Moscow mu Burusiya rwakiriye ikirego cye kuwa Gatatu w’iki cyumweru ndetse biteganyijwe ko kizatangira kumvwa tariki 17 Ukwakira, nkuko ikinyamakuru Moscow Times yabitangaje.

Umugabo wo mu Burusiya arasaba indishyi y’ibihumbi 15 by’amadolari nyuma y’uko telefone akoresha ya Apple itumye ahinduka umutinganyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza