Uburyo ushobora kurwanyamo ingona yari yagufashe ikakurekura

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 25 Mutarama 2020 saa 01:35
Yasuwe :
0 0

Rimwe na rimwe kutamenya kwirinda n’uburyo umuntu yakwitwara mu gihe ingona yamufashe biri mu bituma abarenga 1000 hirya no hino ku Isi bicwa n’ingona buri mwaka.

Ikibazo cy’abantu baribwa n’ingona cyageze no mu Rwanda, kuko mu bihe bitandukanye ingona zagiye zica umubare munini w’Abanyarwanda cyane cyane abatuye mu turere dukora ku mugezi wa Nyabarongo.

Birumvikana ko mu gihe umuntu aba atumva neza icyo yakora mu gihe asagariwe cyangwa yafashwe n’ingona kuko byose biba mu gihe gito cyane.

Ubu buryo umuntu ashobora kurwanyamo ingona ni bumwe mu bwo Umunya-Australia Eddie Sigai, yakoresheje kugira ngo acike ingona yari yamaze kumufata ndetse ikanamwibirana mu mugezi uri mu gace ka Queensland.

Sigai avuga ko mu gihe uri gusatira agace ukeka ko kaba karimo ingona ugomba gukubita inshyi ku mazi ndetse ugatangira kuvugiriza kugira ngo uzikange, iyo ukoze ibi zumva neza ko umuntu uje azi ko zihari bityo zigahunga.

N’ubwo bidakunze kubaho, mu gihe ingona igusanze cyangwa ukayisanga ku butaka ariko hagati yanyu harimo intera uburyo bwiza bwo kuyirwanya ni ukuyihanga amaso, ukayereka ko wayibonye, ibi bizatuma igira ubwoba bityo igume aho iri cyangwa isubire inyuma.

Mu gihe uzabona ije igusanga ushobora kwiruka, kuko ku butaka igira umuvuduko uri hasi cyane kandi ikananirwa vuba.

N’ubwo bigoranye ko iyo ingona yagufashe ushobora kuyicika, biba bigishoboka ko ushobora kuyirokoka igihe wamenye uko ubyitwaramo.

Kuba ingona ifite ubushobozi bwo kwibira mu mazi ikamaramo igihe kinini kuruta icyo umuntu ashobora kumara, bituma umuntu yibiranye yicwa no kubura umwuka mbere y’uko imwiyicira ubwayo.

Muri iki gihe umuntu agihumeka aba afite ubushobozi bwo kuyirwanya kandi akayicika, ibi ashobora kubikora ayijomba intoki cyangwa ikindi kintu yaba afite mu maso.

Ibindi bice bibabaza ku ngona ni amatwi n’amazuru, mu gihe uwo yafashe abikubise cyane ishobora kumurekura.

Ingona igira indi nyama iri mu kanwa inyuma y’ururimi iyifasha kutamira amazi igihe iri munsi mu mazi cyangwa se kutibira igihe yasamye. Iyo umuntu yafashe abashije kumanura iyi nyama, bituma ingona imira amazi menshi bityo ikamurekura.

Eddie Sigai avuga ko ibi umuntu agomba kubikora mu gihe gito cyane mbere y’uko atangira kubura uko ahumeka kubera amazi.

Eddie Sigai yongeyeho ko kugerageza gufungura urwasaya rwayo byo bidashoboka.

Ati “Kugerageza gufungura umunwa wayo n’amaboko yawe ntibizashoboka, urwasaya rwayo rwifungana imbaraga nyinshi."


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza