Umukecuru w’imyaka 100 yakize Coronavirus

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 1 Kamena 2020 saa 09:46
Yasuwe :
0 0

Umukecuru w’imyaka 100 wo muri Indonesia ni undi muntu ukuze wakize indwara ya Covid-19, nyuma y’aho mu ntangiriro z’uku kwezi, undi w’imyaka 113 wo muri Espagne nawe yakize iki cyorezo aho bikekwa ko ariwe ukuze kurusha abandi ku Isi wari waracyanduye.

Uyu mukecuru wo muri Indonesia yitwa Kamtim, yasezerewe mu bitaro muri iki cyumweru nyuma y’ukwezi ari kwitabwaho n’abaganga bo mu Mujyi wa Surabaya.

Guverineri w’Intara ya Java y’u Burasirazuba, Khofifah Indar Parawansa, yatangaje ko gukira k’uyu mukecuru bigiye guha icyizere n’abandi bakuze barwaye ko bashobora gukira, mu gihe bisanzwe bizwi ko iyi ndwara yibasira cyane abakuze.

Ukwihangana no gukurikiza inama z’abaganga nibyo byatumye uyu mukecuru akira nk’uko byatangajwe n’abo mu muryango we.

Abantu 1613 nibo bamaze kwicwa n’iki cyorezo muri Indonesia mu gihe abanduye ari 26000.

Undi muntu ukuze wari uherutse gukira iki cyorezo ni umukecuru ufite imyaka 113 utuye mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Espagne mu Ntara ya Girona, witwa Maria Branyas, aho bivugwa ko ariwe muntu ukuze wanduye iki cyorezo ku Isi.

Uyu mukecuru wo muri Indonesia wakize Coronavirus, ni undi muntu ukuze wabashije gukira iki cyorezo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .